bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Kanyombya ukina filimi ntazi amazina ya Minisitiri w’Umuco na Siporo

Kayitankore Ndjoli bakunze kwita Kanyombya n’ubwo azwi cyane mu ruhando rwa Cinema Nyarwanda, rugengwa na Minisiteri y’Umuco na Siporo, avuga ko Minisitiri uyiyobora atamuzi.

Mu kiganiro yagiranye na Rwanda Net Video, Kanyombwa benshi bazi nk’umunyarwenya yavuze ko icyo yibuka ari uko uwari Minisitiri w’umuco na Siporo ari umugore, agakeka ko n’ubu yaba ari we.

Umunyamakuru yamubajije: Ngaho tubwire, Minisitiri ushinzwe Umuco na Siporo bamwita ngo iki?

Kanyombya yasubije agira ati “Simbizi, ibyo umbaza se! none unjyanye muri Politiki? Minisitiri ushinzwe umuco na siporo, harya ntihariho umugore ra? hariho umugore, ubanza ahari n’uriho ubungubu ari umugore ariko izina rye ntabwo ndizi[Akubita igitwenge]”.

Kanyombya utabashije kumenya ko Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda ari Nyirasafari Espérance, aragira inama urubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kugira ngo ruzabashe kugera ku nzozi rwiyemeje.

Ati “Mu nyigisho twagiye dutanga mu Ntara zose, twagiye dukangurira urubyiruko kugira isuku, kutanywa urumogi, kutanywa za mugo kuko ntacyo byonGera, mukagerageza kugira ngo mwifate, mudafata ibiyobyabwenge nka kanyanga na twatundi two mu masashi,…ugasanga umuntu yabinyoye yazanye urufuzi, ubwo se nibwo buzima? Icyo kintu nicyo mpamagarira urubyiruko, rwitonde rurebe uko rwakubaka igihugu”.

Kayitankore yashakanye na Umulisa Jeanne,  yagiye amenyekana muri filimi nyarwanda zitandukanye zirimo nka Kanyombya, Akumiro, Seburikoko,…

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!