bwiza.com
Amakuru Urukundo

Ibi byo ni ibiki byateye? Abagabo 3 bamaze kunsaba ifoto yanjye nambaye ubusa ngo bampe kashi

Nitwa Diane, mu rugo ni i Gatsibo ariko nkorera muri uyu mujyi wa Kigali, mfite imyaka 25, nkaba mfite n’ibiro 64. Maze guhura n’ibigeragezo kenshi biganisha ku busambanyi, none nimungire inama.

Abasore bifuza ko turyamana ni benshi hamwe n’abagabo, mwese murabizi ibigeragezo igitsinagore duhura nacyo. Mu bihe bitandukanye abagabo bagiye bansaba ifoto yanjye nambaye ubusa.

Ibi nabyibajijeho, nkibaza icyo yamumarira bikanyobera, uretse ko ntanabikora ariko njyewe mbona byeze, kuko hari n’undi mukobwa nabiganirije na we ambwira ko amaze kuyisabwa kenshi kuri watsapp na facebook

Rwose abo bagabo babiri babimbwiriye kuri watsapp undi umwe we yabimbwiye imbona nkubone, maze kumubwira ko ntigurisha ndetse ko kuryamana na we bitashoboka, arangije ati “noneho uzampe agafoto kawe wambaye ubusa, ngo kashi uzifuza zose nzazigua”.

Mungire inama, koko ibi bigeragezo umuntu azajya abitsinda gute? ese iyi ngeso yo yadutse mu bagabo ni bwoko ki? ifoto??? ubuse ifoto imufasha iki? kwikinisha se? amarozi se?

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Kimenyi 02/08/2019 4:12 pm at 4:12 pm

Sha reka nkugire inama isumba izindi uzibeshye iyibahe maze uzarebe ibyo bazagukorera,bazabanza bakubwiore ko niba utabahaye ifoto yawe bagiye kuyishyira hanze ugaseba.ikinda bazagusa cash ngo batagushyira kukarubanda.wowe ntuzi ibyikigihe.Ndakubujije kabisa

Subiza
kamana 03/08/2019 1:18 am at 1:18 am

Umunyabwenge iyo abonye ibibi bije arabyikinga akabigendera kure…
Mujye mubaha ayo mafoto, nibarangiza bajye mu barozi kubatanga ho ibitambo maze ndore.
Abakobwa b’inkumi igihugu kimaze iminsi gipfusha mugirango bagenda k’ubusa?
Umva mu by’ukuri, uwakubita abagore yabakubitira kubamara ho, aka wa wundi upfusha igihe cye akubitira imbwa ye ko ikunda gusutama. Agiye kurora asanga ni ko imbwa zose zicara…
Erega turarushywa n’ubusa mw’abakobwa mwe na mwe bagore tubaha inama z’ubusa. Kandi muraturushya munazitwaka, kuko n’aho twazibatsindagira mu matwi, murazihaturura mukazifata nk’ibiparu.
Impamvu mbivuga n’iyi:
N’uko inama abagore bagisha aha kuri Bwiza.com hafi ya zose zirasa neza.
Kandi abagore bagisha inama hano, ni ba bandi bahoza akajisho hano basoma inkuru za bagenzi ba bo. Ariko n’ababi ni abarushya bafata akanya ngo bagereranye ibigeragezo bya bo bitume bafata ingamba zo kwirinda.
Abagore bose iyo bava bakagera bameze kimwe ku kintu kimwe ari cyo iki:
Bose uko bangana bakunda Ubatereta. Naho yaba atagushaka ariko iyo umwiruka ho umubwira ko umukunda biramunezeza. Niyo umutereta agutuka agucira, anagusebya ko mudakwiranye bwose. Ariko iyo ubirambiwe gusuzugurwa na we, ukabiva mo arababara ukuntu ntakubwire. Mwazahura kera ahantu i runaka, ukumva arakubwiye ngo waranyanze n’ukuntu wankundaga… N’ubwo we atagukundaga ngo mukore umushinga wo kubaka, ariko yakundaga ko umwiruka ho.
Ni uku abagore bameze. Bakunda ubereka ko abitaye ho ngo na bo berekane ko hari icyo bavuze cg urwego bariho mu gihugu.
Gukunda kwitabwa ho ariko guteretwa kw’igitsinagore, niko kubazanira ibyo bibazo byose. Abo bagabo babatera ibyo bibazo muhura na byo, ni mwe mubaha urwa ho kuko mukunda guteretwa. Mukibwira ko iteka kwemerera umugabo ko akwgera agutereta, bizoroha kumwikura ho. Wapi?
Igihe uri umukobwa WIYUBAHA, UTINYITSE, abagabo baragutinya rwose.
Iyo utabaha igihe cya we cyo kuvuga cg kuganira na bo amahomvu y’ububwa, bakugendera kure.
Umugabo ukubwira uri umukobwa ngo uzamuhe ifoto yawe wambaye ubusa, cg akagusaba kuryamana na we, n’uko akubona mo iri jambo: HOBYO, MAYIBOBO, umukobwa utagira agaciro.
Cyakora, uzi ubwenge aherukire aho kongera gukinisha gutanga cg gutagaguza foto ze. Kabone n’ubwo yaba ari ifoto isanzwe. Ntimukongere gutanga amafoto hobyo hobyo. Muri ibi bihe abasore n’abagabo benshi bajya mu kuzimu gushaka ubutunzi, babaka ibitambo by’amaraso… Umu type akaza akabesjya umukobwa nk’uyu ngo amuhe foto ye azamuhe amafranga ashaka. Ayayayayayayayaa. Nyirubwenge buke arayitanga, maze bugacya yapfuye.
Abarozi babaye benshi. Kera harogaga abantu b’inchakarafu. None ubu abize cyane nibo basigaye ari abarozi gica. Kubera kurarikira amafranga y’ikuzimu, cg gutanga ibitambo muri za illuminatti..
Mujye mubereka ubwo busa bwa nyu basha maze bucye mujya guhambwa.

Subiza
James 19/08/2019 11:03 am at 11:03 am

Ese Kamana we ubwo iyo ninama utanze cg uramusomeye gusa ? Uko abakobwa bateye cg bariyizi , ahubwo mumbaraga zabo nke ubagiriye iyihe nama ? Jye ndamugira inama ko atatanga ayo ma photo kuko uwo azayiha azahindukira ambwire ati ntutama nzagushyira hanze usebe cg amusabe ama frw , so don’t!!!!!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!