bwiza.com
Amakuru Politiki

Icyo bamwe mu baturage bavuga ku bipimo fatizo by’ikibanza cyagenewe inyubako yo guturamo

Leta y’u Rwanda yashyize ahagaragara ibipimo fatizo by’ikibanza cyagenewe inyubako yo guturamo. Gusa, ibi bipimo byerekana ko umuntu wifuza kubaka inyubako ifite agaciro kari hejuru ya miliyari 1 na miliyari 1,5 we yemerewe kubaka ku kibanza kifite ubuso bungana na hegitari imwe n’igice mu cyaro ndetse no mujyi.

Uyu mwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere. Watangajwe kandi mu gihe mu Mujyi wa Kigali hagenda hazamuka inzu zigezweho kandi ugasanga zubakwa ku buso bunini benshi bemeza ko hatagize igikorwa ubu butaka bwashira mu gihe kigufi.

Abaturage batandukanye bavuganye na Radio Rwanda, dukesha iyi nkuru, mu Mujyi wa Kigali bagize icyo bavuga kuri uyu mwanzuro.

Niringiye Fredyson  yagize ati “Birasaba ko duhindura uburyo twajyaga twubaka ku buryo umuntu asiga umwanya mu nini ku nyubako ye hakabaho kubaka uburyo bwa appartement cyangwa étage ukubaka hejuru ugasiga n’aho abandi bazubaka bizafasha kugira ngo ubutaka bwo guhinga buboneke, kandi natwe duture ahantu hato abandi babone aho batura.”

Denis Hitayezu

“Urabona u Rwanda rufite ubuso hafi ibihumbi 26 mu gihe abaturage bari kwiyongera umwaka ku mwaka nk’ubu tugeze ku baturage bagera kuri miliyoni 12, ugiye gufata ubutaka n’abaturage bo mu Rwanda ntibihura, turashaka kugendana n’igihe cyo kubaka inzu zijya hejuru, ibi bya piscine jardin bikavaho kubera umuvuduko w’abaturage.”

Alexandre Nsabanyagasani

“Gutura byavugururwa abantu bakajya batura mu buryo bw’imidugudu bityo ubutaka bukaboneka kuko bakomeje kubaka uko biboneye byatera ikibazo ubutaka bukaba buke,nka kwakundi umuntu yabaga yifuza ko yatura ahantu wenyine akisanzura iyo myumvire abaturage baracyayifite.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire cyakoze umushinga  ku bipimo fatizo by’ikibanza cyagenewe inyubako maze ushyikirizwa Guverinoma y’u Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri ikaba yemeje iteka rya minisitiri rigena ibi bipimo fatizo.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe amategeko y’imiturire n’imyubakire mu kigo cy’igihugu cy’imiturire  Muhire Janvier arasobanura umwihariko w’ibikubiye muri iri teka rya minisitiri.

Ati  “Ubundi twari dufite amategeko agenga ubutaka bwo kubakaho uko bungana, mu rwunge rw’amategeko y’imitunganyirize y’umujyi, nta mwihariko wagaragazaga uko ishoramari ryakorwa, ubu iyi ngingo igaragaza ko umushoramari wo mu gihugu n’uwo hanze ashobora gufata ubutaka bunini mu gihe afite ishoramari rigaragarira igihugu, nko mu cyaro habonetse umushoramari ufite hagati y’amafaranga  miliyoni 500 na 800 ashobora kwemererwa gukoresha ubutaka nk’igice cya hegitari kandi agasoreshwa ubwo butaka ku giciro gisanzwe nk’icy’ abandi, mu mujyi ho usanga bigera ku mafaranga  miliyari ni ko itegeko riteganya icyo bifasha ni ukugira ngo umushoramari uzaba akeneye ubutaka bunini azabwishyurire bikoreshwe mu nyungu z’igihugu.”

Iteka rya minisitiri ari na ryo rikubiyemo uyu mwanzuro riteganya ko inyubako yo guturamo umuryango umwe igomba kubakwa ku buso bwa metero kare 300, mu gihe ahari ubucucike cyangwa inyubako iturwamo n’imiryango myinshi ishyirwa ku buso bwa metero kare 120.

Ibibanza by’amashuri y’incuke, abanza n’ ayisumbuye  iyo byubatswe hamwe bijya ku buso bwa hegitari 2,8. Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro akajya ku buso bwa hegitari 5 mu gihe kaminuza zijya ku buso bwa hegitari 6.

Ibi byose ngo bigamije kunoza imiturire ndetse no kubaka ku butaka buto.

Umuturage uzajya yubaka  akarenza ubu buso bugenwa n’iri teka  azajya atanga umusoro ku butaka yarengejeho.

Iri teka rya minisitiri biteganijwe ko rizatangira kubahirizwa ryasohotse mu Igazeti ya Leta.

Izindi wakunda

Bwiza.com