bwiza.com
Urukundo

Ntuzatuzanire ayo maheru mu rugo- Umusore w’ i Kigali avuga uko bamubujije gushakana n’uwo akunda kubera ‘irondamoko’

Umusore witwa Ruhumuriza Jean (amazina yahinduwe) avuga ko iwabo bamubujije gushakana n’umukobwa bakundanaga, bamubwira ko badashaka uwo bise “amaheru mu rugo rwabo”

Abinyujije kuri e-mail y’abatwandikiye (info@bwiza.comn), Ruhumuriza avuga ko atuye mu Karere ka Nyarugenge akaba yari yakundanye n’umukobwa utuye mu Karere ka Gasabo ndetse bemeranya kuzabana ariko umuryango ukaba ukomeje kubyanga.

Umuryango we uvuga ko ngo ibyo wita ubwoko bw’umukobwa ari abantu b’indyarya, abahemu n’abagambanyi n’abirasi.

Avuga ko uwitwa nyirasenge yagize ati “ Ntuzatuzanire ayo maheru mu rugo. Ubukobwa bw’ubwirasi gusa ngo ni beza da!, abanebwe gusa n’agasuzuguro. Iryawe vomo n’akazi kawe. Uzirengere ingaruka.”

Ruhumuriza avuga ko yari ashatse kugisha inama uwo Nyirasenge ariko akamuca intege ndetse agahita abibwira n’abandi bo mu muryango bahise bamutumiza mu nama byihuse.

Ubwo yahageraga yitabye ubutumire, ngo yasanze abari aho barakaye bikomeye bigaragara no ku maso yabo.

Ati “ Nasanze barakaye, barambwira ngo nimbasobanurire ibyo mba ndimo kwikora. Bamabajije niba narabuze umukobwa wo kubana na we, mbabwira ko ahari ariko bamwira ngo “ Niba ari wawundi muba mushoreranye ubyibagirwe.”

Bakomeje bamubwira ngo “  Tuzagushakira abakobwa b’iwacu uhitemo uwo ushaka. Uriya mukobwa ntitumushaka, urabe uzi ingeso mbi bagira bariya bantu.”

Basomyi ba Bwiza.com,negereye zimwe mu nshuti za njye za hafi ngo zingireinama kuri iki kibazo, bamwe bambwira ko uwo mukobwa namureka kuko famille (umuryango) itamushaka. Abandi bambwira ko nkwiriye gukomera ku rukundo rwanjye.

Ubu sindabibwira umukobwa dukundana kuko nshaka kubanza negeranya inama n’ibitekerezo  by’abantu batandukanye ngo mfate umwanzuro.

Ndabasaba inama kuri iki kibazo cyanje kuko ndi murungabangabo kuko ubu niyo ngiye kwitaba phone (telefone) ye ampamagaye, ni ukujya ahitaruye ngo batumva ko tukivugana kandi hashize ukwezi kose bambwiye icyo batekereza.

Ufite ingingo ushaka ko abasomyi n’abakunzi ba Bwiza.com bakugiraho inama, watwandikira kuri info@bwiza.com cyangwa se mawazifred@gmail.com

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

12 Ibitekerezo

Francis 03/08/2019 12:59 pm at 12:59 pm

UMURYANGO SI WO UKUBAKIRA, ARIKO NA NONE IRYA MUKURU RIRATINDA NTIRIHERA. IKINTU CYOSE ABANTU BAGIZEHO IMPUNGENGE UGE UKIREKA;USHOBORA KUMUSHAKA EJO MWAGIRANA IBIBAZO UKAJYA WICUZA UVUGA UTI:”BARI BARABIMBWIYE KO MURI BABI”.ARIKO NIBA ARI URWANGANO BAMUFITIYE UBONA KO IKIBYIHISHE INYUMA ARI INGABITEKEREZO MBI ISHINGIYE KU MOKO YAHEKUYE IGIHUGU CYACU, IBIME AMATWI URONGORE UMUGENI WAWE KUKO TWESE TURI A BANYARWANDA.

Subiza
Titi 03/08/2019 1:34 pm at 1:34 pm

Niwanga kumva inama zabakubanjirije ku isi uzabyibonera. Nubwo bitaba ukuri ibyo bakubwira emera wubahe abakuruta. Kuko ibyo bakubwira nuhura nabyo uzarira udafite uwo utakira. Keretse niba ukigira nyoko

Subiza
shukuru 03/08/2019 1:48 pm at 1:48 pm

Muvandimwe ukwiye kumva Inama zumuryango! ntakubeshye ibyo bavuze bibaho! gusa icyo ntemeranya numuryango wawe nuko baronda ubwoko! ngewe ndubatse! nubakanye numukobwa ufite imico nimigenzo cg umuryango bateye gutyo iwanyu bakubwiye! ariko numva nkwiye kwiyahura kuko nahuye nishitani! 1) numunyangeso mbi, umuryango we nawo uronda ubwoko, gusa mbabazwa nuko banyibeshyaho, 3) numunebwe, 4) Inshinzi ningare, 5) ntiyumva kandi ntiyumvikana, 6) ahora avuga nabi, 7) ameze nkutararezwe, ntakintu nakimwe kiranga umugore kimuranga, 8) numunebwe umwe uha namafranga yoguhaha, bimwe byo gukora stoke, ubwo ninka 200k, ntabikozwe! ngo nawe genda ubyihahire, mbona ari ikigoryi cy’umugore, umuryango we ntanama nzima amugira kuko nabo mbona aruko! 9) umunsi umwe nigeze kukya kukazi ngarutse nsanga yansahuye! ibintu byose ahamagara fuso arapakira atwara iwabo baramwakira! 10) numujura umwe wiba akiba namafranga wamuhaye guhahisha! 11) afite kumara ukwezi kose kurenga atarangaburira! ngo ntamwanya afite woguteka! nabana ubwabo abatungisha Celerak, na polichi, nawe akitekera akoza amasahani kugirango ntaza kumenyako yatetse! Rero muvandi ukwiye kumva inama zumuryango! ariko ntugere kubyubwoko !

Subiza
Innocent 03/08/2019 2:21 pm at 2:21 pm

Ibi se ko aribyo byibera mu banyarwanda wa musore we, Kora icyo umutima wawe ushaka. Naho nutegereza inama urabona iziguca intege gusa

Subiza
Kaka 03/08/2019 2:30 pm at 2:30 pm

Shaka uwo bita ko ari uwanyu buriya biba bifite icyo bivuze. Niba uri umunyarwanda ukaba uzi inama zabukuru icyo zari zimaze mu muco nyarwanda.

Ikibazo si ababyeyi bawe. I ikibazo ni amateka
Ese abahutu, abatutsi na batwa babaho? Cyangwa oya? Ese ubunyarwanda nti buruta byose! Ese mu moko harimo iki? Pole sana ndugu .

Subiza
GASHYIGA 03/08/2019 4:25 pm at 4:25 pm

Ubundi se niwanga ko mushakana azabura abandi bashakana? Uzamureke ukwimye ibishyimbo aba akurinze imihumetso

Subiza
Mick 03/08/2019 8:21 pm at 8:21 pm

Muraho neza basomyi ba bwiza?inama nakugira wowe ,niba umukunda nawe akaba agukunda ntuzange uwo umutima wawe ukunda.niwowe ushaka umugore sundi muntu uzamugushakira.ibi nuburindagizi bwateye mubantu.abantu bose nabantu.

Subiza
Mrice 05/08/2019 11:43 am at 11:43 am

Fata igihe cyo gusenga umenye icyo Imana ibivugaho kuko nubundi urugo rwiza rwubakwa n’Imana, niba kandi mutariyandurishije ubusambamyi mumenye ko rwose urugo rwanyu ruzakomera ariko niba byaranabaye nimusabe Imana imbabazi, maze ubundi musenge cyaneee Imana izabashyigikira muri make nshatse kuvuga ngo MBERE NA MBERE IMANA

Subiza
keza 05/08/2019 2:32 pm at 2:32 pm

Abo bene wanyu baragushuka kuko urugo ni urwa 2 kandi kubana ni ikintu gikomeye. uzabumvira ubane n’uwo bashaka wowe udashaka kandi nta wundi bizagiraho ngaruka atari wowe. Jye ubukubwira naretse uwo twakundanye kubera amoko bitewe n’umuryango wanjye nyamara uwo nashatse w’ubwoko bashakaga nawe ntibamukunda. ubu nahishuriwe ko urugo ari urwa 2 abandi baza bitewe namwe.

Subiza
Eric 07/08/2019 7:18 am at 7:18 am

Iwanyu ni aba CDR shaka mwene wanyu, ubundi mwagiye murongora bene wanyu muba mujya he niba famille yanyu igikurikiza ya mategeko 10 ya GITERA.

Subiza
Sheba Mahoro 08/08/2019 6:42 am at 6:42 am

Mbega inama ziri aha! Usenya urwe bamutiza umuhoro koko! Ubundi se urinda wiruka imiryango n, isi yose ngo uragisha inama, ujya kumukunda hari uwo wayigishije? Wabanje kumubaza ubwoko bwe se? Abo bo mu muryango bakubwira ngo ntuzamubazanire mu rugo se, mwese muba mu rugo rumwe ni narwo uzashakiramo umugore, cg uzubaka urwawe murubanemo muri babiri? Urugo se ubusanzwe rwubakwa n, abantu bangahe? Njye nari nziko batarenze 2 abasigaye bose bakaba indorerezi! Icyo mbona ahubwo reka umwana w, abandi kuko ikigaragara nawe ubwawe urahuzagurika urashaka kubakira urugo rwawe kuri sentiments z, abandi!

Subiza
Sheba Mahoro 08/08/2019 6:45 am at 6:45 am

Mbega inama ziri aha! Usenya urwe bamutiza umuhoro koko! Ubundi se urinda wiruka imiryango n, isi yose ngo uragisha inama, ujya kumukunda hari uwo wayigishije? Wabanje kumubaza ubwoko bwe se? Abo bo mu muryango bakubwira ngo ntuzamubazanire mu rugo se, mwese muba mu rugo rumwe ni narwo uzashakiramo umugore, cg uzubaka urwawe murubanemo muri babiri? Urugo se ubusanzwe rwubakwa n, abantu bangahe? Njye nari nziko batarenze 2 abasigaye bose bakaba indorerezi! Icyo mbona ahubwo reka umwana w, abandi uzabanze ukure mu mutwe umenye Icyo ushaka kuko ikigaragara nawe ubwawe urahuzagurika urashaka kubakira urugo rwawe kuri sentiments z, abandi!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!