bwiza.com
Utuntu n'utundi

Abagore ntabwo banyoroheye, umwe yari anyirengeje ansanze hejuru y’umugabo we- Nkore iki?

Ndi umukobwa w’imyaka 23, nize ibyo gutunganya imisatsi nkaba nkora muri salon de coiffure, akazi kanjye ni ako kumeza mu mutwe ariko abagore baranyibasira ngo mbatwarira abagabo kandi ndengana.

Iyo umugabo cyangwa umugore bamaze kumwogosha akifuza ko tumumesa mu mutwe, ubwo ninjye biba bireba, ukinjira nkakumesamo, narangiza nkagutunganya neza ku buryo usohoka ufite isuku mu mutwe, nkagusiga amavuta, nkagusokoza neza ubwanwa n’agasatsi usigaranye,nkagutera agapudeni, mbese ugasohoka ufite furesheri,

Sinzi uko inkuru igenda, gusa abagabo benshi barankunda kuko mbitaho neza, nkabaha care, ariko nyuma nkumva abagore babo ngo wowe kanaka tukwiyamye ku bagabo bacu.

Hari n’untuka umugabo we ntamuzi amazina, kuko abakiriya twakira ni benshi. Mu minsi ishize hari uwazanye n’umugore we, ndimo kumumesa mu mutwe mbona umugore adusanze mu cyumba n’amahane menshi, yari anyirengeje ngo nimve hejuru y’umugabo we, abantu barumirwa.

Ndabona akazi kanjye barimo kukanyangisha kandi nkakunda, abifuza ko twaryamana ni benshi ariko sibyo byankuye mu rugo, rwose n’abampa tipu ni benshi kuko mbaha care, nkabitaho nk’uri mu kazi, ariko uburaya banshinja ndarengana.

Bakunda kutwibeshyaho cyane, ngo abakobwa bakora muri salon cyane cyane abamesa mu mutwe ngo turi indaya, cyangw abakora mu kabari ariko twese siko turi, mungire inama, ubuse koko kubonwa mu ishusho itari iyawe birababaza cyane. Mungire inama!

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!