bwiza.com
Imyidagaduro

Anita Pendo arakemanga abasore bo muri Kigali birirwa baganguza aho gukora

Umunyamakuru akaba na MC, Anita Pendo arakemanga abasore b’ibigango bo mu Mujyi wa Kigali birirwa baterura ibyuma aho gukora bityo akaba akeka ko ubuzima buhenze babaho bwaba buturuka ku kurya amafaranga y’abakobwa baba hanze y’u Rwanda.

Mu kiganiro Magic Morning kuri Magic FM, mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Kanama, Anita Pendo yavuze ko bene aba basore ari bo beza  (bogari) mu Mujyi wa Kigali , baba mu nzu zihenze ariko bakaba nta kintu kizwi bakora  kibinjiriza amafaranga bityo, bakaba bagikomoraho ubwo buzima buhenze.

Ati “ In fact[ mu by’ukuri]  ni bo basore beza muri uyu mujyi, baba ari ababogari[ beza]!. Rimwe na rimwe hari n’abajijisha ariko ugasanga n’akazi akora nta n’ubwo kamuhemba n’amafaranga agera ku bihumbi 100. Ariko ugasanga ibintu atunze ni iby’agaciro, ahantu aba nta muntu wapfa kuhigondera. Kumbe ni amafaranga y’abana b’abakobwa.”

Anita Pendo yagiriye inama abakobwa baba hanze kwitondera ibi bikorwa byo guha amafaranga abasore bari mu Rwanda, babizeza ko bazashyingiranwa.

Ati “ Ndasaba abakobwa baba hanze nabo bagabanye akariro. Nabo baza bashyushye, bashyushye. Ni gute ushobora kureba umuntu w’imyaka nka vingt [20], muraganiriye ukumva  ko uwo muntu waza mugahita mukora ubukwe? [ikibazo cyabajijwe n’uwo baganiriye kuri iyi ngingo na we wariye amafaranga muri ubu buryo]. Bazajya babarya amafaranga yanyu, ndabizi benshi muri hano muri Vacance[ibiruhuko]. Bazajya babarira amafaranga bababeshya cyangwa babakureho na za Visa [Viza].”

Ibi bigarukwaho na Anita muri iyi minsi ngo birahanze, aho bamwe mu basore bo muri Kigali birirwa bari kuganguza, ubundi bagategereza kurya ku ifaranga ry’abakobwa rivuye hanze y’u Rwanda bitabagoye.

Ni mu gihe benshi muri aba bakobwa birangira baririye mu myotsi, ibyo gushyingiranwa n’aba basore bikarangira byanze kuko bababeshyaga.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!