bwiza.com
Utuntu n'utundi

Umugabo yegeze iwabo asanga umuhango wo kumushyingura ugeze kure

????????????????????????????????????

Umugabo wo mu gace ka Homa muri Kenya witwa Kennedy Olwa yaguye mu kantu nyuma yo kugera iwabo agasanga hari gukorwa umuhango wo kumushyingura.

Abo mu muryango we  bavugaga ko umuntu wabo yapfuye mu kwezi gushize.

Umuryango wa Olwa uvuga ko uyu mugabo yari amaze imyaka 20 atagaera  iwabo ariko ko bari bakiriye amakuru ko umwana wabo yapfuye kandi bari bohereje n’umuntu kuri moruge ngo arebe neza ko uwapfuye ari umwana wabo.

Umuyobozi wo muri icyo cyaro, Joseph Ndege yatangarije The Daily Nation dukesha iyi nkuru ko ababyeyi babwiwe ko umwana wabo yazize indwara bityo nabo bahita batangira kwitegura umuhango wo kumushyingura.

Kennedy Olwa yavuze ko yumvise itangazo rimubika ahita ahamagara ab’iwabo ko atigeze apfa ariko banga kubyemera kuko nta gakuru ke bari baheruka.

Avuga ko yatunguwe no kugera mu rugo agasanga bagiye kumushyingura bityo agasaba ko umurambo wazanwe wasubizwa mu bitaro kuko ari undi muntu wapfuye.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!