bwiza.com
Amakuru Politiki

Umwe mu bafunzwe bashinjwa urupfu rwa Desire Kabila yapfiriye muri gereza

John Bompengo, umwe muri 90 bashinjwa urupfu rwa Perezida Laurent Desire Kabila, yapfiriye muri gereza.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Acatualitecd, ngo John yapfuye ku wa 12 Nyakanga 2019, muri gereza ya Angenga, akaba yarashyinguwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2019, mu gace ka Matonge, Komini Kalamu.

Mu izina rya bagenzi be bafunganwe bashinjwa kwica Perezida Mzee Kabila, Eddy Kapendy avuga ko bizatinda ukuri kukajya ahabona.

Yatangarije Radio Okapi, ati “Igihe kuzagera ukuri kujye ahabona kuri iki kibazo n’abantu bose batekereza ko bagomba kwica urubozo inzirakarengane kubera ko batazi uwishe kabila, n’abari hanze”.

Yakomeje agira ati “John Bompengo yakoraga mu bubiko bw’intwaro muri Perezidansi, ntabwo yigeze agambanira Kabila, ntabwo yigeze aca inyuma Kabika, ntabwo yigeze yica Kabila, apfuye ari uwa 10 mu bamaze kutuvamo”.

Avuga ko ari abantu 10 bamaze gupfira muri gereza, bose bahuriye kuri iyi dosiye y’urupfu rwa Kabila, abo ni  John Bompengo wiyongera kuri Patrick Kilay, Nico Bavurhe, Panda Fariala, Yav Nawej Ditend, Jean-Jacques Kakwat Mbugi, Rocky Byamungu Kachuraki, Salumu Tchap-Tchap, Gordon Kunda Ntalabo na Oscar Mayembe.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com