bwiza.com
Amakuru Ivugabutumwa Utuntu n'utundi

Ese koko Yesu/Yezu wasuye abakirisitu muri Kenya yapfuye?

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko Michael Job, umukinnyi wa filimi akaba n’umuvugabutumwa w’Umunyamerika yapfuriye mu bitaro.

Ibitaro bya Heyn biri muri iki gihugu ni byo byemeje aya makuru nk’uko East Africa Television yabitangaje. Byavuze ko yari arwaye ibihaha.

Job yageze muri Kenya mu cyumweru gishize atumiwe n’abapasiteri. Amakuru yavugaga ko yabeshye abakirisitu ko ari Yesu nyakuri, atangira kubasaba amaturo (amafaranga) kugira ngo azayifashishe abategurira aho bazaba mu buzima bw’iteka ariko we nyuma yarabihakanye.

Abapasiteri babiri batumiye Michael Job batawe muri yombi.

Michael Job yaje yambaye ikanzu yera nk’igaragara muri filime zitandukanye zakinwemo imico ya Yesu nka Jesus of Nazareth yasohotse mu 1977, The Passion of the Christ, Jesus, King of Kings, The Gospel of John na The Last Temptation of Christ.

Job asanzwe ari umuyobozi w’itorero rya Jesus Loves You Evangelistic Minisitries. Yabwirije abaturage bo muri Kiseranian mu gace ka Kajiado kuva ku wa 26 kugeza 28 Nyakanga, 2019.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

ALBERT KELLY R. 07/08/2019 11:10 am at 11:10 am

Yesu yasaga ate?
Icyo Bibiliya ibivugaho

Nta muntu n’umwe uzi neza uko Yesu yasaga, kubera ko na Bibiliya nta cyo ivuga ku isura ye. Ibyo byumvikanisha ko ikintu cy’ingenzi tugomba kwitaho atari isura ye. Nyamara, Bibiliya idufasha kumenya uko Yesu yari ameze.

Ibyamurangaga: Yesu yari Umuyahudi, kandi yari afite bimwe mu bintu bikunze kuranga Abayahudi, yakomoye kuri nyina (Abaheburayo 7:14). Ntitwavuga ko yari ateye mu buryo bwihariye ku buryo umuntu wamubonaga yahitaga amumenya. Hari igihe yakoze urugendo rwihishwa ava i Galilaya ajya i Yerusalemu ntihagira umuntu umumenya (Yohana 7:10, 11). N’iyo yabaga ari kumwe n’abigishwa be nta wapfaga kumumenya. Wibuke ko na Yuda Isikariyota hari icyo yakoze kugira ngo igitero cyari kije gufata Yesu kimumenye.—Matayo 26:47-49.

Uko umusatsi we wareshyaga: Birashoboka ko Yesu atari afite umusatsi muremure, kubera ko Bibiliya ivuga ko “iyo umugabo afite imisatsi miremire bimusuzuguza.”—1 Abakorinto 11:14.

Ubwanwa: Yesu yari afite ubwanwa. Yakurikizaga amategeko y’Abayahudi, yabuzaga abagabo bakuze ‘kwiyogoshesha impera z’ubwanwa’ (Abalewi 19:27; Abagalatiya 4:4). Nanone Bibiliya ivuga iby’ubwanwa bwa Yesu mu buhanuzi buvuga iby’imibabaro yahuye na yo.—Yesaya 50:6.

Umubiri we: Ibyavuzwe kuri Yesu byose bigaragaza ko yari afite imbaraga n’amagara mazima. Igihe yakoraga umurimo wo kubwiriza, yagenze ibirometero byinshi n’amaguru (Matayo 9:35). Yejeje urusengero inshuro ebyiri zose. Yakoresheje ikiboko yirukana amatungo kandi yubika ameza y’abavunjaga amafaranga (Luka 19:45, 46; Yohana 2:14, 15). Hari igitabo cyavuze ngo: “Inkuru za Yesu zivugwa mu mavanjiri zigaragaza ko yari afite ijwi rifite imbaraga n’amagara mazima.”—McClintock and Strong’s Cyclopedia Umubumbe wa IV, ipaji ya 884.

Icyo isura ye yagaragazaga: Yesu yagiraga urugwiro, akagirira abantu impuhwe kandi nta gushidikanya ko isura ye yabigaragazaga (Matayo 11:28, 29). Abantu b’ingeri zose baramusangaga ngo abahumurize kandi abafashe (Luka 5:12, 13; 7:37, 38). Ndetse n’abana bumvaga bamerewe neza iyo babaga bari kumwe na we.—Matayo19:13-15; Mariko 9:35-37.

dukurikije ibi rero, uyu wiyise Yesu ntabwo ariwe.
Ikindi kdi, ubu Yesu ari mu ijuru ni umwami uganje ntabwo azagaruka ku isi (niteguye gutanga ibisobanuro by’ukuri kuri iyi ngingo)

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!