bwiza.com
Utuntu n'utundi

Maze amajoro 92 ndara mbyina mu kabari mpimana n’umugabo wanjye utakinyikoza mu buriri

Nitwa Groliose nkaba ndi umugore umaze imyaka umunani ntarabona urubyaro, umugabo wanjye yanyishyizemo anshinza kutabyara, arataha akiryamira, nk’umugabo yateye umugongo inshingano ze mu buriri.

Maze amezi atatu, ni iminsi 92 narayibaze, ndara mbyina mu kabari. Kubera agahinda nararanaga mu buriri, naje kubona umuti wo kuzajya mbona bigeze nijoro nkigira mu kabyiniro nkarara nibyinira byagera mu masaha y’igicuku ngataha.

Ndaryama nkajya mu kazi bumaze gucya, nabikoze ngira ngo nanjye mwereke ko namuhima, ubu azi ko mfite ahandi ndara, gusa namusobanuriye ko nanjye nshobora kwishimisha.

Muri make yandekeye uburenganzira, azi ko nabaye indaya ariko siyo ntego yanjye kuko ibyo nkora nabanje kubitegura. Nabyiyemeje nyuma yo kubona ko afite inshoreke, njyewe narabaye nyirantabwa.

Umwe yahariye undi uburenganzira bwe, none aho bigeze mbona adahinduka ahubwo ubu yakajije umurego mu busambanyi kandi byose mba mbibona. Namusabye gutandukana ngo umwe agende abeho ukwe ntabishaka, ngo mfite amafaranga menshi namuhishe ngo nzabanze nyamwereke tuyagabane.

Kugeza ubu ndagenda nkasanga inzu yose yayisatse ngo arashaka kumenya amafaranga namuhishe kuri konti avuga ko itazwi, sinkimenya igihe ku kazi bamuhembeye, ayo abonye yose ayamarira mu bagore. Urugo rwacu ndarubona mu muyonga, mungire inama, ese iki cyemezo nafashe cyaba kidakwiye, kuba tutabyara abaganga batubwira ko twese nta kibazo dufite, umugabo ntabyumva akangerekaho ikosa.

Izindi wakunda

4 Ibitekerezo

mugisha 06/08/2019 12:02 pm at 12:02 pm

nyandikira kuri iyi email tuvugane christianmugisha24@gmail.com

Subiza
Jano 06/08/2019 5:26 pm at 5:26 pm

Sha urwo murarushenye niba utisubiyeho, gusa sinakurenganya niba umugabo yigira hanze nawe ugahitamo kwibyinira byibura wowe afazari. Ariko ku myaka 8 ushatse bizakugora kunezerwa udafite umuryango. Ibyiza nuko mwakomeza kwihangana mugategereza umwana Imana izabilora hari benshi bategereje na 15 barabyara. Ndumva washyira umupira hasi mukaganira, nikomeza kurara mu tubyiniro uzashiduka byose warabikoze, bazakurongora baguteshe agaciro kandi nta rukundo numunezero ushyitse uzabona. Abagabo benshi barasambana kubera irari ryumubiri ariko mutima wabo ntupfa kugenda . Buriya aracyagukunda nababyaranye nabagore abenshi turabikora kandi ingo zihagaze neza. Rero wagerageza mukaganira byaba ngombwa mukiyambza inshuti yumuryango cg undi mwizeye mwembi mugasasa inzobe, umunezero uzagaruka kuko mwakundanye mufafite abana munasezerana kuzakomeza kubana niyo mutabona urubyaro. Nimwibuke amasezerano. Tuzabasengera Imana yamahoro ibasubize umunezero.

Subiza
Rudahigwa 07/08/2019 7:15 am at 7:15 am

Ikemezo kidakuka wafashe nikibi cyane cyo guhimana nawe ahubwo wagombaga kumugaruza ubugwa neza noguca bugufi buriya yabonye ko ntagaruriro noneho usigaye ubimwereka kumugaragaro ko urindaya so, nubundi byatrarangiye yakuvanyeho ikizere warahemutse yanaketse ko wanze kumubyarira ko kwa muganga bababwiye ko muribazima shaka uburyo mwatandukana

Subiza
Jean 11/08/2019 10:28 am at 10:28 am

Imana yavuze ngo “bagore mugandukire abagabo banyu;abagabo namwe mukunde abagore banyu” ubwo umugabo yanze umugore yigira mu bandi;umugore nawe ahitamo gusuzugura umugabo akajya ataha mu gicuku; amaherezo ni mabi.jye nabagira inama yo gutandukana

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!