bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Tiffah Dangote, Zari wa kabiri-amafoto ku munsi we w’amavuko

Tiffah Dangote ni umwana umwe w’umukobwa Zarina Hassan(Zari The Boss Lady) yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platinumz.

Aba bombi batandukanye bamaze kubyarana abana babiri; Tiffah na Nillan Dangote.

Tiffah yujuje imyaka ine y’amavuko, Zari ashyira hanze amafoto ye yitwaye nk’uko yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga. Diamond yifurije uyu mwana isabukuru nziza batari kumwe kuko aba bana bari kumwe na Zari muri Afurika y’Epfo.

Zari ashinja Diamond kutita kuri aba bana nyuma y’aho batandukaniye; akamufata nk’umubyeyi gito. Diamond na we asubiza ko Zari atajya yemerera abana be kumusura.

Aya ni yo mafoto yagiye hanze agaragaza Zari mutoya (Tiffah Dangote) ushyikira imico y’umubyeyi we uko agenda akura:

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!