bwiza.com
Ahabanza » Hahishuwe undi mwana w’ibanga wa Diamond Platnumz
Imyidagaduro

Hahishuwe undi mwana w’ibanga wa Diamond Platnumz

Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko Umuhanzi Diamond Platnumz afite abana bane hatarimo umuhungu ateganya kubyarana na Tanasha Donna Okech.

Ubusanzwe bizwi ko Diamond afite abana  batatu, babiri yabayaranye na  Zari Hassan Tlale aribo; Prince Nillan na Princess Tiffah. Undi ni uwo yabyaranye na Hamisa Mobetto witwa Dylan.

Kuri ubu uyu byamenyekanye  ko Diamond afite umwana w’umuhungu w’imyaka umunani.  Bivugwa ko nyina w’uyu mwana atuye mu Mujyi wa Mwanza muri Tanzania ndetse.

Uyu mwana yavutse mbere y’uko Diamond akundana na Wema Sepetu.

Impamvu uyu mwana atamenyekanye nk’uko Diamond yabitangaje, ni uko nyina atigeze amwemerera kubona umwana we nk’uko Ghafla ibitangaza.

Ibi byamenyekanye nyuma y’aho abantu bibutse neza  ikiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru avuga kuri uyu mwana mu 2018

Yagize ati “  Ubu mfite abana batatu ariko bakabaye bane. Mfite umwana nabyaye I Mwanza gusa nyina yanyimye amahirwe yo guhura na we.”

Ibi bivuze ko umwana wa Tanasha azaba ari uwa gatanu aho kuba uwa kane nk’uko benshi babyibwiraga.

Izindi wakunda

Bwiza.com