bwiza.com
Amakuru Politiki

Igipolisi cya Uganda kiremeza ko umuhanzi Ziggy Wine yazize impanuka aho kwicwa

Igipolisi cya Uganda cyemeje ko umuhanzi Micheal Arinda uzwi nka Ziggy Wine, w’imyaka 28, wari inshuti magara ya Bobi Wine, yishwe n’impanuka aho kwicwa n’abandi kubera impamvu za politiki nk’uko byatangazwaga nyuma y’urupfu rwe rwabaye ku Cyumweru gishize ninjoro.

Umuvugizi w’igipolisi, Fred Enanga, mu kiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko atigeze yicwa nk’uko umuryango we n’abanyapolitiki bamwe babitangaje. Ibi byatangajwe nyuma y’iminsi Ziggy apfuye bikaba byahise byamaganirwa kure n’umuryango we n’abagize muvoma ya People Power iyoborwa na Depite Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine.

Aba bakomeza gushimangira ko Ziggy yashimuswe, agakorerwa iyicarubozo nyuma agapfa azize ibikomere. Igipolisi cya Uganda ariko cyo kivuga ko yaguye mu mpanuka y’imodoka mu majyaruguru ya Kampala. Enanga yavuze ko uwabonye iyi mpanuka iba witwa Roy Ataro, avuga ko yabonye Ziggy wari utwaye moto yo mu bwoko bwa Honda ifite ibirango, UDC 433, agongwa n’imodoka kuwa 21 Nyakanga 2019.

Undi mutangabuhamya witwa Amos Turyamureeba we avuga ko yatwaye Ziggy ku Bitaro bya Mulago abisabwe n’abakozi b’ivuriro Hope Clinic riherereye Kyebando kandi akaba yaramugejeje kuri ibi bitaro nka saa 8:30 z’ijoro.

Nyakwigendera Micheal Arinda wari uzwi nka Ziggy Wine nk’umuhanzi

Mu bitaro bya Mulago, bivugwa ko Ziggy yakiriwe afite intoki zacitse, ijisho rimwe ryavuyemo ndetse afite n’ibikomere by’ubushye umubiri we wose. Enanga akavuga ko hakurikijwe ubuhamya bwatanzwe, Ziggy yihutanywe ku ivuriro Hope Clinic nyuma yo gukora impanuka yakomeretse, yanatwitswe na shampoma (échappement) ya moto ye ya siporo bivugwa ko yasanzwe yanamuguye hejuru mu mwobo.

Umuvugizi wa People Power, Joel Ssenyonyi, we avuga ko Ziggy ashobora kuba yaribasiwe kubera kuyoboka iyi muvoma nk’uko ikinyamakuru The Observer dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!