bwiza.com
Ahabanza » Kandidatire z’abifuza kujya muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali zatangiye kwakirwa kugeza kuwa 09 Kanama
Amakuru Politiki

Kandidatire z’abifuza kujya muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali zatangiye kwakirwa kugeza kuwa 09 Kanama

Mu gihe hategerejwe amatora y’Abagize Njyanama na Komite Nyobozi by’Umujyi wa Kigali azaba ku itariki 17 kanama 2019, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iravuga ko izatangira kwakira kandidatire z’abifuza kujya muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 kugeza ku ya 09 Kanama 2019.

Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Amatora kuri uyu wa Kabiri rivuga, abifuza gutanga kandidatire bagomba kuba; ari Abanyarwanda kandi batazitiwe n’imiziro iteganywa n’itegeko.

Ibyangombwa bijyana na kandidatire ni:

Ibaruwa itanga kandidatire inagaragaza amazina ye yose ahwanye n’ari mu ikarita ndangamuntu ye;

Umwirondoro we (CV) atibagiwemo umurimo akora, aho yavukiye, itariki y’amavuko n’aho atuye;

Icyemezo cy’amavuko kitarengeje amezi atatu;

Amafoto abiri magufi y’amabara;

Fotokopi y’ikarita ndangamuntu ye;

Icyemezo kigaragaza ko umuntu atafunzwe cyangwa yafunzwe n’icyo yafungiwe, kitarengeje amezi atandatu;

Kopi y’Impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi iriho umukono wa noteri;

Inyandiko ye yashyizeho umukono yemeza ko inyandiko yatanze zihuje n’ukuri.

Kandidatire zikaba zakirirwa ku biro by’Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora biri mu karere k’Umujyi wa Kigali utanga kandidatire yiyamamarizamo.

Izindi wakunda

Bwiza.com