bwiza.com
Amakuru Politiki

Kenya: Umudepitekazi yasohowe mu nteko nyuma yo kujyanamo uruhinja biteza umwuka mubi

Imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yaje guhagarara ho gato nyuma y’aho umudepite witwa Zuleika Hassan yinjiranye uruhinja rw’amezi atanu bigateza umwuka mubi.

Uwari uhagarariye Perezida w’inteko witwa Christopher Omulle yahise ategeka Zuleika gusohoka avuga ko mu Nteko atari ahantu yaje kurerera umwana we.

Itsinda ry’abadepite b’abagabo n’abagore ariko ryashyigikiye uyu mudepitekazi bamusaba gukomeza kwiyicarira Bizana umwuka mubi mu nteko.

Christopher yahise ahamagara ushinzwe umutekano ngo asohore uyu mudamu wari ukikijwe na bagenzi be b’abagore nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

Christopher akaba yakomeje gushimangira ko  “nubwo afite uburenganzira bwo kwita ku mwana we, aha si ahantu hakwiye, kubw’ibyo ntegetse ko uhita usohoka mu byumba by’inteko,”

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gusohoka, Depite Zuleika Hassan yavuze ko yahuye na gahunda yihutirwa muri iki gitondo, bikba ngombwa ko ajya ku nteko afite uruhinja aho gusiba imirimo y’inteko.

Ati: “Ntabwo (umwana) ari bombe atomic kandi ntashobora guturika,”

Ibi byaje nyuma y’aho mu 2013 inteko ishinga amategeko yari yategetswe gushyiraho icyumba abadepite b’ababyeyi bazajya bonserezamo abana babo ariko ngo hakaba hashize imyaka 6 icyo cyumba kitarabaho.

Umwe mu badepitekazi witwa Sophia Abdi Noor we yavuze ko bibabaje kubona ibintu nk’ibi bibera mu nteko icurirwamo amategeko, yibaza ibiba ku bagore bari hanze yayo.

Yakomeje agira ati: “Uyu mwana afite uburenganzira, niba badashyizeho icyumba cyo konserezamo ubwo tuzasaba abagore bose bafite abana bonka kujya bazana abana mu byumba by’inteko mu rwego rwo gutanga ubutumwa.’

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!