bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke: Harasabwa ubufatanye mu guhangana n’ihungabana rigaragara ku bana bibana
Amakuru Politiki

Nyamasheke: Harasabwa ubufatanye mu guhangana n’ihungabana rigaragara ku bana bibana

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ubw’umuryango Strive foundation  Rwanda ufite mu nshingano kurengera abana bibana, buvuga ko muri aka karere  hari abana nk’aba benshi,bafite ibibazo byinshi bibaviramo ihungabana rikomeye ariko riza mu buryo bunyuranye, inzego zose bireba muri aka karere  zigakangurirwa kongera ubufatanye mu gukumira no guhangana n’ibibazo byaba bitera aba bana kwibana n’ihungabana rikomeye ribiturukaho.

Kwibana kwabo  nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umugwaneza Solange  ushinzwe ubujyanama n’isanamitima muri Strive Rwanda muri aka karere, ngo biterwa n’impamvu nyinshi zirimo gupfa kw’ababyeyi bombi abana bakisanga nta kundi babigenza, amakimbirane yo mu ngo aho nk’umwe mu bashakanye yica undi na we agafungwa bagasigara bonyine, aho umugore n’umugabo bombi bigendera bagata abana mu nzu bonyine, aho abana bisanga ababyeyi babo bombi bafunze kubera n’amateka igihugu cyanyuzemo,n’izindi zitandukanye.

Aba bana kenshi bisanga muri ubu buzima batarabwiteguye, nta ho kuba nta ho gukura icyo kurya,ntaho barageza amashuri, ngo bahita bisanga mu buzima buruhije cyane, aho nk’umukuru ahita ata ishuri ngo yite ku bamukurikira, bamwe kubyakira bikabananira bagaterwa n’ihungabana rikomeye cyane ariko ridahita rigaragara inyuma,rikagaragazwa n’ibintu bimwe na bimwe,nko kwishora mu biyobyabwenge cyangwa mu mibonano mpuzabitsina imburagihe, kwigunga bakumva isi yarabaye nk’ibaguyeho bakumva nta buzima bafite n’ibindi,bikabangiza cyane.

Ati’’ bahura n’ihungabana rikomeye cyane ni yo mpamvu baba bagomba kwitabwaho by’umwihariko n’inzego zose zita ku burengenzira bw’umwana. Twe tugerageza gukora uko dushoboye ngo tubahumurize,tubaha ibyo bakenera mu burezi,mu buzima,mu buhinzi n’ubworozi ku babishobora ,kubaha amatara bacana mu nzu ngo abiga babashe gusubiramo amasomo yabo, gushakira imyuga abitaye ku bavandimwe babo,bo bakabura uko biga,n’ibindi,kugira ngo tubagarurire icyizere cyo kubaho nubwo  bitoroshye.’’

Gikundiro Diane wo mu kagari k’Impala mu murenge wa Bushenge, avuga ko bari bafite ababyeyi buri wese akagenda ukwe kubera amakimbirane bahoranaga,bakaba batazi aho se aba,nyina na we ngo washatse undi mugabo bakaba bamubona rimwe na rimwe nk’iyo bagiye mu isoko rya Bushenge n’ahandi ariko batazi na we aho aba,gusa ngo agaragaza ihungabana rikomeye bibaza uko rizavurwa, ariko na bo ngo ubuzima ntibuboroheye.

Ati ’’Bamaze kuduta bakigendera ibyari mu nzu byose kugeza no ku gitanda mama akabijyana ntidusigarane n’isahani,byatumye mva mu ishuri nari ngeze mu wa 3 w’ayisumbuye ngo nite ku basigaye kuko turi 5 mu nzu, nta ho guhinga,inzara ijya itwica tukihangana,icyakora aba bagira neza  ba Strive foundation Rwanda aho batangiriye kudufasha,baduha bimwe mu byo twari dukeneye ngo ubuzima bukomeze,turihanganye,kandi tuzakura.’’

Uwineza Pie ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ruharambuga, avuga ko  nk’ubuyobozi bagerageza gukurikirana aba bana ariko kubera kubivanga n’izindi nshingano bikagorana kumenya umunsi ku munsi imibereho yabo, gusa ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa,ibimenyekanye bigakemurwa vuba,nubwo bitoroshye kubera ko bagenda biyongera uko n’amakimbirane yo mu ngo yiyongera.

Umuyobozi wa Strive foundation Rwanda ku rwego rw’igihugu,Muramira Bernard,avuga ko muri aka karere bita ku miryango 125 y’abana bibana mu mirenge 7 ikagize,bakaba baracukije igera ku 163, ubushobozi  budahagije bafite bugatuma badashobora kugera mu mirenge yose uko ari 15 binashoboka ko hari abafite ibibazo birenze n’iby’aba bitaho, akavuga icyakora ko bazakomeza gushakisha icyafasha aba bitaho,ubufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze no gushyira mu mihigo yazo ibikorwa bakorera aba bana bizatuma hari byinshi bigerwaho.

Umuyobozi w’aka karere  wungirishje ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira Josué Michel, ashimira abafatanyabikorwa bose bafasha mu kwita kuri aba bana,agasaba n’abana ubwabo kudatiza umurindi ibi bibazo bahuye na byo ngo bitware nabi,ahubwo ko bakwiye guhangana na byo kuko ubuyobozi bubireba kandi bubari hafi.

Izindi wakunda

Bwiza.com