bwiza.com
Ahabanza » Pakistan itangaza ko yiteguye guhangana n’Ubuhinde
Amakuru mu mahanga

Pakistan itangaza ko yiteguye guhangana n’Ubuhinde

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan,  Imran Khan atangaza ko igihugu cye kititeguye kurebera ibyemezo Ubuhinde bukomeje gufatira agace ka Kashmir.

Pakistan ivuga ko izahangana n’Ubuhinde mu Kanama k’Umutekano ka LONI nyuma y’aho  Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi yatse Kashmir umwihariko wayo.

Ati “ Nshaka kugira ngo byumvikane neza ko iki cyemezo tuzakirwanya mu nama zose, harimo n’ AKanama k’Umutekano ka LONI. Iki kibazo tuzakigeza ku bandi bakuru b’ibihugu ndetse twitabaze n’urukiko mpuzamahanga mapanabyaha.”

Minisitiri Khan avuga ko ibiri gukorwa ari ukwibasira abayisilamu nk’uko Ubuhinde busanzwe bubikora.

Ati “ Nihatagira igikorwa, iki kibazo cyishobora kujya ahandi twebwe ubwacu tutakwirengera. Tuzagira icyo tubikoraho”

Khan aravuga ibi mu gihe Igisirikare cya Pakistan gitangaza ko kiryamiye amajanja nk’uko AFP ibitangaza.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com