bwiza.com
Ahabanza » U Rwanda na Congo byafashe ingamba zo kurushaho gukumira Ebola
Amakuru Politiki

U Rwanda na Congo byafashe ingamba zo kurushaho gukumira Ebola

U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri, itariki 06 Kanama byafashe icyemezo cyo gushyiraho ingamba zo gukumira indwara ya Ebola no gucungira umutekano abantu bose bakoresha umupaka uhuza ibihugu byombi .

Ibi Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba na mugenzi we wa Congo uyoboye minisiteri y’ubuzima by’agateganyo, Pierre Kangudia, babitangaje mu itangazo bashyize ahagaragara nyuma yo kubonananira mu Karere ka Rubavu.

Impuguke z’Abanyarwanda n’Abanyekongo zikaba zigiye kurangiza uyu mushinga no kuwugenera ingengo y’imari bakabishyikiriza leta zabo n’abafatanyabikorwa babo.

Abikorera ndetse na Sosiyete sivile nabo biteganyijwe ko bazagira uruhare muri uyu mushinga ugomba gukora ibishoboka ngo ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi butazahungabana kubera Ebola.

Mu rwego rwo kurushaho guhuza ibikorwa muu bijyanye no gukumira Ebola, biteganyijwe ko impuguke mu buvuzi z’Abanyarwanda zizakorera ubutumwa muri Congo bugamije gusangira ubunararibonye na bagenzi babo bo muri Congo.

Ku itariki ya 05 Kanama, havugwaga abantu 2753 banduye Ebola (2659 nibo bemejwe neza mu gihe 94 bakekwaga) nk’uko byemezwa na OMS. Muri iyi mibare yose abagera ku 1843 nibo yari imaze guhitana, 797 barayirokotse, naho abandi barakitabwaho.

Izindi wakunda

Bwiza.com