bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Hashize igihe Wendy Waeni  ategereje inkunga yemerewe na Perezida Kagame

Umwana muto w’impano mu mikino ngororamubiri, Wendy Waeni atangaza ko ategereje inkunga yemerewe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ubwo bahuraga mu myaka itatu ishize.

Wendy yahuye na Perezida Kagame nyuma yo kubimusaba abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Aganira na Televiziyo yo muri Kenya, Ktn, Wendy yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku bintu bitandukanye ndetse akamwemerera ubufasha mu bijyanye n’amasomo.

Ati “  Twavuganye ku bijyanye na mwarimu wanjye, amasomo ubu ntegereje ko ansubiza kuko yavuze ko azantera inkunga (scholarship), ubu ndacyategereje.”

Uyu mukobwa wahuye n’abaperezida benshi bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo avuga ko yatunguwe n’uburebure bwa Perezida Kagame.

Ati “ Twarahuye gusa natunguwe n’uburyo ari muremure, siko nari mbyiteze. Ni muremure cyane”

Wendy Waeni ahoberana na Perezida Kagame ubwo yamwakiraga mu 2016

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 13 avuga ko yifuza kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga kandi ko akunda kwiga  ibijyanye no gutwara indege.

Ku wa 9 Nzeri 2016, ni bwo uwo mwana w’umukobwa wamaze kuba icyamamare, yakiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, gusa nta cyatangajwe mu byo baganiriye.

Mu 2016 ubwo Perezida Kagame yakiraga Wendy, nyina n’umugabo umutoza

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!