bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Kenya: Abana barimo ab’imyaka 10 bahabwa ibinini birinda gusama

Bamwe mu babyeyi bo muri Kenya barimo guha abakobwa babo, bato muri bo bafite imyaka 10, ibinini birinda gusama kugira ngo batava mu ishuri.

Mu gihugu hose, umukobwa umwe kuri batanu hagati y’imyaka 15 na 19 aba atwite cyangwa se afite umwana.

Akarere ka Kwale kari hafi y’inkombe y’inyaja ikora kuri Kenya kari mu tubonekamo umubare munini w’abakobwa bava mu ishuri kubera gutwara inda.

Umuforomokazi waho ukora mu byererekeranye no kuboneza urubyaro yabwiye BBC ko 10% by’abakobwa baza kwaka ibinini bibafasha kudasama bari munsi y’imyaka 14.

Avuga ko igiteye impungenge cyane ari uko ikiba kibashishikaje cyane ari ukudatwara inda aho kwirinda kwandura Sida cyangwa se indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Gahunda zo gutanga amasomo yerekeranye n’igitsina mu mashuri zanenzwe cyane n’abanyapolitiki mu gihe abayobozi b’amadini bo bazifata nk’izitajyanye n’imyemerere.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!