bwiza.com
Amakuru Urukundo

Ndatwite, nangiye umugabo wanjye ko dukora imibonano mpuzabitsina, ese umwana ntiyagira ikibazo?

Amahoro kuri mwese, ndi umudamu, nkaba mfite inda y’amezi atanu, ariko umugabo wanjye yifuza ko dukora imibonano mpuzabitsina nkamwangira kuko ntinya ko umwana wacu yagira ikibazo mu nda.

Mu by’ukuri dutuye mu Ntara y’Amajyaruguru, twari tumaze imyaka ibiri n’igice dushakanye ntaratwita, aho bikundiye mba numva mpangayitse, noneho we nkabona ntacyo bimubwiye, ahubwo yifuza ko twakomeza uko byari bisanzwe mu gikorwa cy’akabariro.

Nyuma y’icyo gihe cyose ntacyo mupimira, yankuriye inzira ku murima ngo ubwana mfite bunshiremo, ngo mbaze abakuru cyangwa abandi bagore, ngo umugore utwite akora imibonano mpuzabitsina ariko njyewe siko nari mbizi.

Mungire inama, ese umwana nta kibazo yagira mu nda? Nkeka ko inda ishobora kuvamo cyangwa se hakaba havuka ibindi byago. Umugabo yarakaye ku buryo mbona yananca inyuma. Murakoze ntegereje inama zanyu.

 

Izindi wakunda

4 Ibitekerezo

Kamina 09/08/2019 3:43 pm at 3:43 pm

Babyita gukurakuza wa mwana we utaramenya ubwenge. Ntacyo bitwara na gato. Naramuka agiye gushaka abandi bagore uzaba ubifitemo uruhare.

Subiza
janviet 09/08/2019 8:28 pm at 8:28 pm

Madam natwe turubatse dufite Ababa twabyaye .umudamu utwite ntakibazo nagito yagira ahubwo kutabikora nibyo bizateza ikibazo

Subiza
Gynecologue 10/08/2019 7:19 am at 7:19 am

Gukora imibonano mpuzabitsina rwose nta kibazo bitera umwana uri munda. Kereka iyo abaganga aribo babikubujije kubera wenda impamvu runaka, nko kuba ingobyi itwikiriye urwinjiriro rwa Nyababyeyi (complete placenta previa), cyangwa se ufite ikibazo cy’inkondo y’umura idakomeye (cervical incompetence).
Naho ubundi nta mpamvu nimwe ufite yo gutera agahinda umuhungu wa Nyokobukwe. Mureke mwisabanire rwose. Ibyo ndabikubwira nk’umuganga

Subiza
wamba 10/08/2019 9:44 am at 9:44 am

Mada! umwana aba ari protected bihagije keretse muganga abaye yararebye imiterere y’inda akababwira ko wenda harimo akabazo.icyo gihe nacyo haba ubundi buryo bwo gufasha umugabo wawe akaba satisfied. menya ko umugabo ari uwagaciro gakomeye mu buzima bwawe bw’urugo. nkuko nawe uri uwagaciro mu buzima bwe. umugabo niwe warufite mbere yuko utwita ninawe uzasigarana abana barakuze bakajya kwishakira mugasigara aho mushaje! mwubahe rero Imana ifite uko yabigennye umwana ntacyo ashobora kuba rwose!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!