bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke/ Bushekeri: Ubumenyi buke mu mikoreshereze y’inguzanyo buracyaheza abagore mu bukene
Amakuru Ubukungu

Nyamasheke/ Bushekeri: Ubumenyi buke mu mikoreshereze y’inguzanyo buracyaheza abagore mu bukene

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushekeri n’ubw’ikigo cy’imari  cy’abahinzi b’icyayi Amizero SACCO kiwukoreramo mu karere ka Nyamasheke, buravuga ko ubumenyi buke mu gukoresha inguzanyo bugiheza abagore benshi mu bukene.

Byagaragajwe n’ubu buyobozi ndetse n’abagore ubwabo,ubwo abagera kuri 70 muri bo basanzwe batazi ibyerekeranye no gukorana n’ibigo by’imari bakoranaga amahugurwa y’umunsi umwe  na bwo nishyirahamwe ry’ibigo by’imari biciriritse mu Rwanda( AMIR) ku bufatanye n’ikigo SBFIC.

Bigishijwe uburyo bakwikura mu bukene bakoresheje amafaranga make bagenda babona ubundi bapfushaga ubusa ,ngo bibwira ko umuntu agiye kubitsa amafaranga 500 cyangwa agiye kuguza amafaranga 50.000 yasabwa ingwate atazabona,bagahitamo kutagira icyo bakora, basabwa guhindura imyumvire.

Uwimana Antoinette, umucungamutungo w’Amizero SACCO  avuga ko muri iki gihe nta mugore wari ukwiye kuba akibika amafaranga mu mweko cyangwa ngo yake umugabo twose kugera no ku munyu w’amafaranga 200.

Ati ’’Twabahamagaye kugira ngo tuganire tubereke amahirwe bafite y’iterambere, tunabagaragarize ko mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere bashyiriweho gahunda yitwa ‘’Tinyuka wigire munyarwandakazi’ bagiye kwifashisha boroherezwa ku nguzanyo, ku buryo hari izo bazajya bahabwa batarinze gutanga ingwate,uyihawe akaba yakora ubucuruzi buciriritse cyangwa ikindi cyamuteza imbere,  yaguramo n’ingwate yamuhesha menshi, bikamufasha kwigeza ku mushinga urenze n’uwo yari yatangaije kandi birashoboka cyane.’’

Anavuga  ko kuba kano ari agace gakomeye k’ubukerarugendo abagore bashobora gukora ibyo ba mukerarugendo bakenera bitabagora gutera imbere, ubuhinzi bw’imbuto,imboga n’icyayi busanzwe buhari na bwo bugakomeza kubabera isoko y’ubukire igihe babukora neza bafite n’ayo mafaranga, ubucuruzi bw’isambaza n’ibindi,bakaba badakwiye kubikenana bihari,bakwiye kureba kure bakabibyaza umusaruro.

Itangishaka Josélyne wo mu kagari ka Nyarusange muri uyu murenge,avuga ko koko iterambere ry’umugore muri aka gace rikiri hasi cyane ari yo mpamvu n’amakimbirane menshi yo mu ngo ari ho ahera kuko umugabo iyo abona ntacyo umugore yinjiza amusuzugura akanamuharika, kuba bagenda bakurirwaho imbogamizi z’ingwate bikaba byabatinyura.

Ati’’ ibyo gukora byo birahari ahubwo turabangamirwa n’ubumenyi buke,kwitinya n’ubwoba bwo gukoresha amafaranga kuko abenshi baba bamenyereye kuyasaba abagabo bakumva ari ibyo,ari yo mpamvu bamwe bapfakara bakumva ni nk’isi ibaguyeho bakabura aho bafatira ubuzima,ariko  iki gitekerezo cya AMIR na SBFIC cyo kuzamura abagore kizadutinyura,nubwo bigikomeye.’’.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge,Ngendahimana Léopold, asaba abagabo gufasha abagore babo mu iterambere, bakareka imyumvire ishaje yo kumva ko umugore wateye imbere aba atacyumvira umugabo, bakumva ahubwo ko hari byinshi babunganira mu iterambere, ubufatanye bwa bose bukazatuma umubare w’abagore biteza imbere banakorana n’ibigo by’imari uzamuka,kuko bakiri bake cyane bikabije.

Baracyatinya inguzanyo kuko kuzishyura batinya ko byabananira

 

Izindi wakunda

Bwiza.com