bwiza.com
Ahabanza » Amafoto: Perezida Kagame yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro Kigali Arena
Amakuru Featured

Amafoto: Perezida Kagame yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro Kigali Arena

Ubwo kuri uyu wa Gatanu, itariki 9 Kanama 2019 yafunguraga ku mugaragaro inzu y’imikino igezweho ya Kigali Arena, bivugwa ko ari yo nini mu karere, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda kuyibyaza umusaruro kuko itubakiwe kuyireba gusa.

Perezida Kagame yashimiye ikigo cy’ubwubatsi cyo muri Turkiya cyitwa “Summa” cyubatse Kigali Arena mu gihe gito gishoboka kuko yubatswe mu mezi atandatu, bakaba barakoraga ijoro n’amanywa.

Yashimye kandi ko bahaye akazi Abangana na 70% by’abubatse iyi nzu.

Perezida wa Repubulika mu ijambo rye akaba yaboneyeho kubwira urubyiruko ko iyi nyubako batayubakiye kuyireba kuko ari nziza gusa.

Yagize ati: “Twayikoreye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Afurika, byo muri uyu mukino wa basketball bishobore kuhitoreza, kuhakinira no kuhatsindira”.

Iyi nzu y’imikino biteganyijwe ko izakira imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) izaba ku nshuro ya mbere mu mwaka utaha.

Izakira kandi imikino ya nyuma y’irushanwa rya 30 ry’igikombe cya Afurika cya Basketball (AfroBasket 2021) mu bagabo izabera mu Rwanda.

Yubatse iruhande rwa Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali yubatswe vuba, yatangiye kubakwa mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, ikaba yarashowemo akayabo ka miliyoni zisaga 100 z’amadolari y’Abanyamerika.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ashimira Abanyarwanda kubera ko iyi nzu yubatswe biturutse mu mutungo w’igihugu.

Abandi Perezida Kagame yifuje gushimira ni Masai Ujiri, Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors muri NBA, Amadou Fall, Perezida w’irushanwa rishya rya Basketball Africa League (BAL) na Adam Silver, Komiseri mukuru wa NBA yo muri Amerika.

Yagize ati: “Aba bagabo uko ari batatu ndabashimira cyane… cyane”.

Yongeyeho ko bafatanyije igitekerezo cyo guteza imbere basketball muri Africa.

Mu mwaka ushize nibwo abo bagabo uko ari batatu baje mu Rwanda mu bikorwa byo guteza imbere basketball mu Rwanda biciye mu mushinga wabo wo kuyiteza imbere muri Afurika ‘Giants of Africa’.

Umufashwa wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame nawe yari ahari

Mu ntangiriro z’uyu mwaka umushinga wo kubaka iyi nyubako i Kigali wahise utangira.

Iyi ni inzu y’imikino y’amaboko, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 bicaye neza, niyo nini muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse ikaba iya karindwi muri Afurika. Kasarani Indoor Arena y’i Nairobi muri Kenya yakira abantu 5,000  ni yo yari nini kugeza ubu mu karere.

Mu gufungura iyi stade, habaye imikino ibiri ya shampiyona ya basketball igeze mu cyiciro cya Playoffs, aho mu bakobwa, The Hoops yakinnye na APR naho mu bagabo ni REG na Patriots.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com