bwiza.com
Amakuru Politiki

Burundi: Visi Perezida yasabye abanyapolitiki bahunze gutaha nubwo bahunze batabagishije inama

Visi Perezida w’u Burundi yabwiye abanyapolitiki bo mu ihuriro CNARED bagaragaje icyifuzo cyo gutaha bagakorera mu gihugu mu rwego rwo kwitegura amatora, ko mu guhunga batabagishije inama ariko bataha bakazumva ibitekerezo byabo nk’uko abandi bumvwa.

Ibi Visi Perezida wa Mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, itariki 09 Kanama, ubwo yasuraga Radio Isanganiro na Radio Nderagakura zombie zikorera muri Bujumbura, aho yasabye abanyamakuru kuzagira uruhare mu migendekere myiza y’amatora yo mu 2020.

Bwana Gaston Sindimwo yatangaje ko mu bihe byahise itangazamakuru ryijanditse mu bibi, asaba amaradiyo yasuye ko ibyo bitazongera bagakora baharanira amahoro.

Ku kibazo cyo kuba ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi, CNARED, ryaragaragaje icyifuzo cyo gutaha ngo rizitabire amatora yo mu 2020, Gaston Sindimwo yavuze ko bajya guhunga batabagishije inama, ariko abasaba gutaha kugirango bazategwe amatwi nk’uko abandi Barundi nk’amadini n’abandi bumvwa.

Naho ku kijyanye n’abashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi, Gaston Sindimwo yavuze ko ubutabera bukora kuri bose, baba abari mu gihugu n’abari hanze yacyo, asaba gusa ko nta n’umwe warenganywa.

Yavuze ko abazataha kandi leta ibasaba kuzataha badasubiza inyuma igihugu, naho ku biganiro byahagaze asaba abanyapolitiki bahunze kubanza gutaha nyuma hakazumvwa ibyifuzo byabo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!