bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Ikindi kimenyetso kigaragaza ko Harmonize ashobora gutandukana na Wasafi bidatinze

Harmonize (Rajab Abdul Kahali) ni umuhanzi wamamaye mu muziki wa Tanzania n’Afurika y’Iburasirazuba. Yamenyekaniye mu nzu ikora umuziki ya WCB (Wasafi) ibamo Diamond Platinumz, Rayvanny, Mbosso, Lava Lava na Queen Darleen.

Amakuru benshi bise ibihuha amaze iminsi avuga ko uyu Harmonize ashobora gutandukana n’uru rugo (music label), akiyubakira urwe.

Na we ubwe yahakanye aya makuru ubwo itangazamakuru ryamubazaga iki kibazo. Yaribwiye ko ryakarebye ibyubaka aho kureba ibisenya.

Ikimenyetso cy’uko inkuru ishobora kuba ari impamo kigaragarira kuri Instagram y’aba bahanzi bakorera muri Wasafi Record.

Aba bahanzi bose bahuriye ku magambo ya ‘Signed Under Wasafi Label’ asobanuye ngo ‘Nashyize umukono kuri Wasafi’. Ibyo tubibona ku rukuta rwa Queen Darleen, Lava Lava, Mbosso, Rayvanny, uretse Diamond Platinumz washinze akaba na nyiri Wasafi.

Harmonize we yashyize ku rukuta rwe ibihabanye n’iby’aba bose. Twasuye urubuga rwe rwa Instagram dukuye igitekerezo ku kinyamakuru Global Publishers, dusanga yanditseho ‘ WCB 4 life (Wasafi for life). Tugenekereje, mu Kinyarwanda bivuga ngo ‘Wasafi ubuzima bwose’.

 

#WCB4LIFE ni yo magambo yashyize ku rukuta rwa Instagram, bihabanye n’ibya bagenzi be bakorana

Mu by’ukuri aya magambo ya Harmonize ntabwo ari mabi ariko mu kazi niba abantu baremeranyije guhuza, ni ngombwa ngo bibe bityo.

Harmonize yabwiye itangazamakuru ko bikiri kare kuba yava muri WCB. Ngo buri kimwe afite mu iterambere rye agikesha iyi nzu kandi aracyayikeneye.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!