bwiza.com
Amakuru Imikino

Rayon Sports yasubijwe imodoka yayo yari yarafatiriwe

Ubuyobozi bw’Akagera Motors bwasubije Ikipe ya Rayons Sports imodoka nini yayo yari imaze amezi abiri ifatiriwe.

Uku gufatirwa kwari kwaratewe ahanini no kutishyura ikiguzi cyose cy’imodoka.

Rayon Sports yabanje kwishyura miliyoni 50 Frw muri miliyoni 100 Frw zaguzwe iyi modoka, aho andi mafaranga yagombaga gutangwa nyuma angana na miliyoni 2.7 Frw ndetse n’ay’ubukanishi bw’iyi modoka ubwo yaherukaga gupfa.

Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi kuri uyu wa Gatanu, Akagera Motors yemeye gusubiza Rayon Sports imodoka yayo.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yabwiye Igihe ko Rayon Sports yamaze gusubizwa imodoka yayo nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.

Ati ”Dusimbura komite yagiye, twasanze Bisi y’ikipe itagihari. Habayeho kutumvikana, Akagera kayikoze ubwo yapfaga kasanze ikibazo ari icy’umushoferi utabishoboye twahaye akazi, baduca fagitire ya miliyoni 2.7 Frw. Ntabwo twabyumvise kuko yari muri garanti (guarantee).”

“Ejo twaraganiriye, baradusobanurira turabyumva, twishyura miliyoni 2.7 Frw. Hari n’amafaranga tuzajya dutanga buri kwezi. Abafana batuze imodoka irahari kandi Rayon Sports yiteguye kuyishyura, imvugo ni yo ngiro.”

Avuga ko iyi modoka izatwara abakinnyi ba Rayon Sports mu mukino uzabahuza n’Ikiye ya AlHilalOmdurman ku Cyumweru.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!