bwiza.com
Amakuru Umutekano

Magufuli yashyizeho iminsi 3 yo kuzirikana 64 baguye mu mpanuka

Perezida wa Repubulika ya Tanzania, John Pombe Magufuli yashyizeho iminsi itatu yo kunamira abaguye mu mpanuka y’iturika ry’imodoka yari itwaye lisansi mu gace ka Msamvu mu ntara ya Morogoro.

Uyu mwanzuro ugaragara mu ibaruwa yanditswe n’ushinzwe amakuru n’itumanaho mu biro bya Perezida.

Kuri uyu wa 10 Kanama 2019, ni bwo ikamyo yari itwaye lisansi yatembagaye hasi, abantu benshi biganjemo abatwara moto batangira kuyivoma, abandi barebera. Nyuma iyi modoka yatse, ikigega (tank) kibamo lisansi kiraturika.

Amakuru avuga ko muri aba bayivomaga, harimo uwanywaga itabi; rikaba ari ryo ryabaye imbarutso y’iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu basaga 64, abandi 70 barakomereka nk’uko Global Publishers yabitangaje muri iki gitondo.

Magufuli yatumye Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa kumuhagarira mu muhango wo gushyingura abaguye muri iyi mpanuka guhera kuri uyu wa 11 kugeza ku wa 13 Kanama.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!