bwiza.com
Ahabanza » USA: Umuherwe Jeffrey Epstein yiyahuriye muri gereza yari afungiyemo
Amakuru Politiki

USA: Umuherwe Jeffrey Epstein yiyahuriye muri gereza yari afungiyemo

Umuherwe Jeffrey Esptein wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe icyemezo cyo kwiyahurira muri gereza yari afungiyemo muri New York, akurikiranweho gusambanya abana bataragira imyaka y’ubukure.

Umurambo wa Jeffrey Epstein wasanzwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Kanama, mu cyumba yari afungiyemo ahagana saa 6h30 za mu gitondo. Ibinyamakuru byo muri Amerika bikaba byatangaje ko yaba yiyahuye yimanitse. Abashinzwe ubutabazi bagerageje kumuzanzamura ariko biranga mbere yo gutangaza ko yapfuye akigera ku bitaro.

Umushinjacyaha Mukuru, William Barr yagize ati: “Urupfu rwa Jeffrey Epstein rwazamuye ibibazo bikomeye bikeneye ibisubizo.” Yongeyeho ko hatangiye iperereza ridasanzwe ndetse FBI yatangije iryayo.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize Jeffrey yari yasanzwe mu cyumba cye na none yarabye afite n’ikimenyetso ku josi, ibyatumye hatekerezwa ko yageragezaga kwiyahura. Icyo gihe yahise ashyirwa mu cyumba kidasanzwe acunzwe mbere yo gusubizwa mu cyumba cye nyuma.

Benshi kuri uyu wa Gatandatu nk’uko tubikesha RFI bakaba bibazaga niba ubuyobozi bwarakoze ibishoboka mu kurushaho kumukurikiranira hafi. Ni mu gihe gereza yari afungiyemo ari imwe mu zicunzwe cyane muri Amerika ndetse umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwenge, El Chapo, akaba yarayinyuzemo.

Ku myaka ye 66, uyu muherwe yavugwaga cyane mu mahano ashingiye ku mibonanano mpuzabitsina yanashinjwaga icuruzwa ritemewe ry’abagore. Hagati ya 2002 na 2005, ngo akaba yaba yarasambanyije abana b’abakobwa basaga icumi bakiri bato. Abari bakuru ngo bakaba batari barengeje imyaka 14 yashukishaga amafaranga.

Kuwa Gatanu mbere y’urupfu rwe, itangazamakuru ryo muri Amerika ryari ryasohoye amakuru mashya y’ukuntu Jeffrey yari yarashyizeho uburyo yakoragamo ibyo bikorwa bye bigayitse. Iyo aza guhamwa n’ibyaha akaba yashoboraga kuzakatirwa imyaka 45 y’igifungo.

Hagati aho, bamwe mu bo yahohoteye baravuga ko batewe agahinda no kuba acitse ubutabera. Umwe muri bo witwa Jennifer Araoz yagize ati: “Tugiye kubana n’ibikomere yaduteye mu gihe atazigera ahura n’ingaruka z’ibyaha bye.”

Aba ariko bakaba bizeye ko ubutabera buzakomeza iperereza ku bantu baba barakoranaga nawe.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com