bwiza.com
Amakuru Politiki

Al-Shabab yongeye kugaba igitero ku basirikare b’u Burundi

Imirwano y’imbunda ziremereye yumvikanye mu masaha yo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019, mu Ntara ya Lower Shabelle mu majyepfo ya Somalia. Byemejwe ko ari Al Shabaab yagabye igitero ku basirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro.

Ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku cyumweru, abarwanyi ba al-Shabab bateye ku birindiro binyuranye by’ingabo za Amisom nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Somali Memo kibogamiye kuri al-Shabab.

Kugeza ubu ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika zagiye kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) ntacyo ziravuga kuri ibi bitero.

Ibi bitero byabaye mu duce twa Arba’ow na Barawe n’ahitwa Arba hari ahanini ingabo z’u Burundi ziri muri AMISOM.

Abatuye utu duce bahamya ko bumvise urusaku rw’amasasu no guhangana gukomeye hagati y’impande zombi.

BBC itangaza ko imibare y’abaguye cyangwa abakomereye muri iyi mirwano n’ibitero byabereye ahantu hatadukanye ntiramenyekana.

Mu mpera y’ukwezi gushize kwa karindwi, abarwanyi ba al-Shabab bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Amisom mu gace ka Bal’ad, igitero cyahitanye abasirikare batandatu b’Abarundi.

U Burundi ni igihugu cya kabiri – inyuma ya Uganda – gifite abasirikare benshi mu ngabo za AMISOM, barenga 5,000.

AMISOM ifite ubutumwa bwo kugarura amahoro buzarangira mu 2021.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!