bwiza.com
Amakuru Politiki

Barindwi baburiye ubuzima mu mpanuka yabereye mu Kivu

Impanuka y’ubwato yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019, mu Kiyaga cya Kivu, ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  yatwaye ubuzima bw’abantu barindwi abandi batabarwa bakiri bazima.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, igaragaza ko bari abagenzi 110, barindwi bakaba bapfuye, mu barokotse iyi mpanuka 53 muri bo  ngo bakaba bajyanwe i Bukavu, muri Teritwari ya Idjwi.

Ushinzwe ubwikorezi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Sweddy Basila, yagize “ Batandatu mu barokotse baracyari mu bitaro bikuru ‘Maroy Fondation Hospitaly’ impinja abyiri zirimo kwitabwaho mu bitaro bya Kaminuza, imibiri Ine y’abapfiriyemo yasanzwe ku ruhande rw’u Rwanda, imirambo itatu y’abana bapfuye iri mu bitaro bikuru bya Bukavu”.

Radio Okapi itangaza ko abagenzi bose uko bari 110 nta numwe wari wambaye ijire ifasha kutibira mu mazi. Iyi mpanuka ikaba ibaye nyuma yindi yatwaye ubuzima bw’abasaga 150 mu kwezi kwa Gatanu.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!