bwiza.com
Ahabanza » Gicumbi: Babiri mu banyoye ubushera bapfuye abasaga 60 bajyanwa kwa muganga
Amakuru Politiki

Gicumbi: Babiri mu banyoye ubushera bapfuye abasaga 60 bajyanwa kwa muganga

Mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga, hari abantu babiri bapfuye icyarimwe bikekwa ko bahitanywe n’ubushera bivugwa ko bwahumanye banyoye kuwa Gatandatu, aho bari bagiye mu rugo rw’uwitwa Byiringiro Alain wari waje guhembwa na sebukwe.

Abagera kuri 63 ni bo bagaragaje ibimenyetso byo kuribwa mu nda ndetse bakaruka bajyanywa ku Kigo Nderabuzima cya Mulindi.

Muri bo batanu byagaragaye ku barembye bari kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Gicumbi, 25 bo bari bakomeje gukurikiranwa aho ku kigo nderabuzima, abagera kuri 30 bo baravuwe barataha kandi bameze neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga, Jean Marie Vianney Bangirana aganira n’Umuseke, yavuze ko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ubwo bariya baturage bari bamaze kunywa kiriya kigage, batangiye kuribwa mu nda, bamwe bagacibwamo abandi bakaruka ariko bakanga kujya kwivuza kuko bakekaga ko ari amarozi

Bitangazwa ko nyiri ugutanga ubwo bushera ari mu maboko y’ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye ihumana ry’ubwo bushera.

Izindi wakunda

Bwiza.com