bwiza.com
Amakuru Politiki

Kigali Arena yavugishije AbanyaKenya amangambure

Inzu y’imikino n’imyidagaduro yiswe Kigali Arena yavugishije menshi abanya-Kenya ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi nzu yakira abantu 10,000 bicaye neza yafunguwe na Perezida Kagame mu minsi mike ishize.

Abanya- Kenya bakoresha Twitter bagaragaje ugutungurwa n’uburyo iyi nzu yuzuye mu gihe kitarenze amezi atandatu gusa.

Uwitwa Kinyan Boy ati “ Ntiwapfa kwiyumvisha uburyo iyi nzu irangiye n’umwaka utaragera ku musozo. Mu mezi atandatu gusa irarangiye irashashagirana.”

Mugenzi we witwa Ziloopi yunzemo avuga uburyo bo bumiwe bitewe n’uburyo Leta yabo ifata umwaka wose iri gusana sitade z’umupira w’amaguru nke ifite.

Uwitwa jackmpekuzzy97 kuri iyi ngingo ati “ Mureke kuvuga ku bya Sitade ya Nyayo, Eldoret (agace ko muri Kenya) kuva mu 1996 turi gusana sitade yitiriwe Kipchoge ari ko nta cyakozwe.”

Ati “Birababaje kuba Umunyakenya mbabwire. Birababaje kubona ukuntu duhora twibwira ko turi mu bihugu bihagaze neza muri Afurika.”

Uwitwa LfeonBrian yavuze ko iri rukwiriye kuba isomo ku baturage ba Kenya bagahaguruka bakarwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa rubanda.

Uwitwa kipkiruivicto15 we yaboneyeho umwanya wo gushimira Perezida Kagame ku bw’iterambere. Yaboneyeho umwanya wo gutunga agatoki ubutegetsi bwa Kenya avuga ko bwamunzwe na ruswa,kuzuza ibifu byabo bityo siporo n’impano muri Kenya zikahatikirira.

Ni mu gihe uwitwa  fredsambu yagize ati “ Ibaze kiriya gihugu gifite nk’icyambu ku nyanja.”

Kigali Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, iruhande rwa Stade Amahoro. Iyi nzu izajya iberamo imikino itandukanye yo mu nzu, ibitaramo n’inama zikomeye.

 

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Innocent 13/08/2019 4:21 pm at 4:21 pm

Rwanda is incomparable!! Ariko ntawe bitacanze kbsa! Ariko nanone birumvikana iyo buri kimwe cyose gikoze icyo cyagenewe ibintu birihuta. Vive Kagame, vive le Rwanda!

Subiza
Bonny 13/08/2019 10:03 pm at 10:03 pm

Abanyarwanda dufite igihango cyo gusana icyi gihugu bitewe n’amateka mabi twanyuzemo. Bityo rero ntanarimwe Leta yacu izihanganira abanyereza umutungo wa Rubanda kdi twakawubakishije ibikorwa remezo nka Kigali Arena. Imiyoborere myiza n’umusingi w’iterambere. U Rwanda niduhashya Ruswa kumpande zose bicye dufite tuzabibyaza umusaruro amahanga atangare.

Hari indirimbo nkunda cyane ya Senderi ivuga iti: “Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga ibyo abanyarwanda twigejejeho ntawabisenya ndeba oya oya kirazira”

Tugire amahoro “Twubake U Rwanda Twifuza”

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!