bwiza.com
Amakuru Politiki

Leta y’u Bufaransa yemeje ko nta faranga na rimwe izaha iy’u Burundi mu ntoki

FILE PHOTO: Burundi President Pierre Nkurunziza claps after signing the new constitution at the Presidential Palace in Gitega Province, Burundi June 7, 2018. REUTERS/Evrard Ngendakumana/File Photo

Nyuma y’aho bitangarijwe ko u Burundi n’u Bufaransa byubuye umubano wari umaze imyaka igera muri itatu warahagaze, bamwe bakabinenga, kuri ubu Leta y’u Bufaransa yemeje ko hari ibyo igomba guteramo inkunga iki gihugu birimo uburenzi n’igisirikare ariko ko nta faranga izajya igiha mu ntoki.

Ku birebana n’inkunga u Bufaransa bwemereye u Burundi ku birebana n’ibya gisirikare, bwemeje ko iyi nkunga izajya ireba abasirikare bategurwa kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mahanga, ko itagenewe igisirikare cy’u Burundi cyose.

Nk’uko ikinyamakuru UBM News kibitangaza, ngo izindi mfashanyo u Bufaransa buzafashamo u Burundi mu birebana n’uburezi n’ibindi, ngo ntabwo zizajya zihita zinyuzwa mu biganza by’u Burundi, ahubwo ko zizajya zinyuzwa mu miryango itegamiye kuri Leta nka UNICEF, …

TV Monde ubwo yabazaga Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa ku bw’aya masezerano n’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi(EU) wanenze, yasubije avuga ko nta gahunda iriho yo gusinyana amasezerano ahubwo ko ari inkunga igenewe abaturage. Aho yagize ati “Nta n’ifaranga rimwe rizaca mu biganza bya Leta y’u Burundi”.

Akomeza avuga ko Leta y’u Bufaransa itigeze itesha agaciro ibyemezo byo mu 2016,  bya EU byo gufatira u Burundi ibihano mu gihe bushinjwa guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Mu mwaka wa 2016 nibwo EU yafatiye ibihano u Burundi, n’ibihugu bigize uyu muryango birimo n’u Bufaransa bihagarika inkunga byateraga iki gihugu, nyuma y’imvururu zabaye mu 2015, zakuruwe na manda ya Gatatu ya Perezida Nkurunziza.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!