bwiza.com
Amakuru Iyobokamana

Menya ibyo umuntu akora bikagaragaza ko atinya Imana – Rev. / Ev. Eustache

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Soma Umubwiriza 12:13-14

Gutinya Imana ntabwo bisobanura kuyigirira ubwoba. Bivuga kuyubaha kandi ukaba ufite imibereho ishyira mu ibikorwa uko ibona ibintu, amabwiriza ye ndetse n’imigambi ye.

Igihe cyose ibyo wubaha cyangwa abo wubaha baza ku mwanya w’imbere  n’aho ibyo utubaha cyangwa abo utubaha baza inyuma.

Imana igihe cyose ikunda umuntu uyubaha kandi muri uko kuyubaha akabigaragariza mu gukora ibyo imusaba, biboneka mu ijambo ryayo, ari byo:

Gushyira mu ibikorwa ibyo ijambo ryayo rimaze ku kwigisha , Kumvira Ababyeyi wawe, Gukunda no kubaha umugore wawe/ umugabo wawe ndetse ni umwana wawe.

Kubaha ibyo Imana n’Itorero ryawe rigusaba( kujya mu materaniro, gutanga icyacumi, amaturo, kwitanga kugiye gutandukanye n’ ibindi). No kubaha ubuyobozi bwawe .

Imana idufashe….!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265034(WhatsApp)

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!