bwiza.com
Amakuru Politiki

Mwituma aba bantu bakomeza kuroga abana banyu- Umuyobozi abwira abaturage

Meya Wungirije w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Marie Grace Uwampayizina yasabye abaturage kuba aba mbere mu kurwanya abacuruza ibyobyabwenge we afata nk’abaroga abana b’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abaturage basaga 1,000 mu mpera z’icyumweru gishize,  Uwampayizina yasabye abaturage gukura icyasha ku Karere ka Rubavu ngo kadafatwa nk’indiri y’ibiyobyabwenge, abasaba kudahishira ababicuruza.

Ati “  Nk’abaturage begereye umupaka, mwakabaye aba mbere mu kubirwanya. Mube maso, mudutungire agatoki ku muntu mukeka ko abicuruza wese. Mwituma aba bantu bakomeza kuroga no kwangiza abana b’u Rwanda.”

Yongeyeho “ Niba uzi  umuntu ucuruza ibiybyabwenge, ahamagara polisi. Mwibuke ko kurengera umwana ari inshingano za buri Munyarwanda.”

Meya Uwampayizina aravuga ibi mu gihe akarere ayoboye kaza ku isonga mu twinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda bivuye muri Congo- Kinshasa.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!