bwiza.com
Amakuru Politiki

Uganda: Abanyarwanda 40 baravugwaho gukorana n’itsinda ry’abicanyi

Abanyarwanda 40 bafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda baravuwaho gukorana n’abicanyi.

Aba bafashwe ku wa 24 Nyakanga 2019 ubwo bari mu rusengero rwa ADPER ahitwa Kibuye mu Mujyi wa Kampala.

Ikinyamakuru The New Vision mu nkuru yacyo yo ku wa 4 Kanama uyu mwaka cyatangaje ko amakuru yizewe gifite ari uko aba Banyarwanda bafashwe bashinjwa gukorana n’abicanyi.

Ntigitangaza abo bicanyi abo ari bo, ingingo itandukanye n’ibyo bakekwagaho ubwo bafatwaga, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda zitwikiriye kuba abakirisitu.

Iki Kinyamakuru cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti “  Abanyarwanda batawe muri yombi bakorana n’itsinda ry’abicanyi.’’

Cyakomeje kigira kiti “ Amakuru dukesha abayobozi bakuru mu by’umutekano agaragaza ko bakorana [abo muri ADEPR] bya hafi n’Abanyarwanda baba muri Uganda n’abandi bo mu bindi bihugu ariko bagasura abavandimwe babo.’’

Cyongeyeho ko aba Banyarwanda ari intasi z’u Rwanda bihabanye n’uko bigaragazaga nk’abakirisitu basanzwe ba ADEPR-Uganda.

N’ubwo iki kinyamakuru akenshi gishinjwa kuba mu kwaha kwa Leta gitangaza aya makuru, aba Banyarwanda ntibaragezwa imbere y’urukiko ngo bahamwe n’ibi byaha ibyo ari byo byose.

Hari amakuru Bwiza.com idafitiye gihamya  avuga ko bane mu bari batawe muri yombi barekuwe.

Ku rundi ruhande u Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro kuri iri tabwa muri yombi ry’abaturage barwo.

Kugeza ubu, aba bayoboke ba ADEPR ntibaragezwa imbere y’ubutabera.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!