bwiza.com
Ahabanza » Abayobozi baremeza ko Minisitiri Sezibera ari mu bitaro i Nairobi bagahakana iby’irogwa rye
Amakuru Featured Politiki

Abayobozi baremeza ko Minisitiri Sezibera ari mu bitaro i Nairobi bagahakana iby’irogwa rye

Nyuma yo kutaboneka nk’uko byari bisanzwe kwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, bigakurikirwa n’impuha zakwirakwijwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda by’uko yaba yararozwe akaba ari mu bitaro I Nairobi, Leta y’u Rwanda irabeshyuza izo mpuha nubwo yemera ko ari mu bitaro koko.

Hashize ukwezi Minisitiri Richard Sezibera atagaragara mu ruhame. Yaherukaga kuva mu gihugu kuwa 11 Nyakanga ubwo yajyaga I Londres agiye kwitabira inama y’abaminisitiri yateguraga inama ya Commonwealth izabera I Kigali muri Kamena 2020.

Icyo gihe Umuyobozi wa Dipolomasi y’u Rwanda yakiriwe n’Igikomangoma Charles ari kumwe nab a minisitiri bagenzi be bo mu bihugu bigize uyu muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).

Bitewe n’uko ubusanzwe Minisitiri Sezibera ari umwe mu bayobozi bakoresha twitter cyane, ariko akaba aheruka kugaragara kuri uru rubuga kuwa 14 Nyakanga, hatangiye impuha by’umwihariko zituruka mu binyamakuru byo muri Uganda ahanini binashingiye ku mwuka utari mwiza uri mu mubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe.

Ibyo binyamakuru byo muri Uganda birimo nka Commandpost1 byatangaje ko Minisitiri Sezibera yaba yaragiye mu bitaro arembye kubera uburozi nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ikomeza ivuga. Iki kinyamakuru kikaba cyaratangaje ko yaba yararogewe mu Bwongereza ubwo yari mu ruzinduko.

Amakuru rero Jeune Afrique ifite yizewe n’uko Dr Richard Sezibera ari mu Bitaro I Nairobi, muri Kenya. Kuri ubu akaba arimo koroherwa nubwo nta tariki azagarukira muri minisiteri ashinzwe yatangajwe, ariko ibyatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda abayobozi batandukanye mu Rwanda bakaba barabihakanye bivuye inyuma.

U Rwanda na Uganda bimaze imyaka hafi ibiri birebana ay’ingwe, bishinjanya ibirego bitandukanye. Uganda ishinja u Rwanda ibirego by’ubutasi, mu gihe u Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abarwanya ubutegetsi, guhohotera Abanyarwanda no kubangamira ubucuruzi.

Izindi wakunda

Bwiza.com