bwiza.com
Ahabanza » Bamwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda biga i Goma batinye kujya kuruhukira iwabo
Amakuru

Bamwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda biga i Goma batinye kujya kuruhukira iwabo

????????????????????????????????????

Bamwe mu banyeshuri b’abanyarwanda biga i Goma bahisemo kugumayo kuko batizeye kwemererwa gusubirayo muri ibi bihe kugabanya abambuka umupaka bikomeje.

Mu mujyi wa Gisenyi kandi hari gukorwa ibarura ry’abajya hakurya i Goma n’ibyo bajya gukorayo nk’uko umwe mu bayobozi b’ibanze yabibwiye BBC.

Ku mipaka ya ‘petite’ na ‘grande barrière’ ku ruhande rw’u Rwanda haracyari imirongo y’abantu baba bifuza kwambuka, hari abangirwa n’abemererwa. Gusa abaza bashaka kwambuka baragabanutse bigaragara.

Ku ruhande rwa Congo -mu buryo budasanzwe – barabaza abanyekongo baje mu Rwanda icyo baje gukora, hari bamwe bangira kwambuka.

Urujya n’uruza rwaragabanyijwe bigaragara hagati ya Goma na Gisenyi, imijyi ishingiye ku bucuruzi ubusanzwe abayituye bahahirana cyane.

Nyamara kuwa kabiri w’icyumweru gishize ba minisitiri b’ubuzima b’u Rwanda na Congo bemeje ubufatanye mu kurwanya Ebola hatabangamiwe urujya n’uruza rw’ubucuruzi n’imibereho y’abantu ku mipaka.

Hari abanyeshuri bagumye i Goma

Nyuma yo kubwirwa ko ubu bigoye kwambuka, no kumva ko abayobozi mu Rwanda bavuga ko nta mpamvu zo kujya kwiga ahari icyorezo, abigayo bamwe bafashe ingamba.

Umukobwa w’i Rubavu wiga ubuvuzi muri kaminuza i Goma yabwiye BBC ko we na bagenzi be ubu bahisemo kudataha mu Rwanda – aho bazaga buri munsi – kuko batizeye neza kwemererwa gusubira i Goma.

Avuga ko bigayo ‘medicine’ kuko mu Rwanda isigaye ahantu hamwe [muri Kaminuza y’u Rwanda] ahandi bayigaga i Gitwe hafunzwe, we na bagenzi be bakaba ngo badashoboye igiciro cya kaminuza y’u Rwanda.

Izi ngamba zo kugabanya urujya n’uruza ku mipaka ya Goma na Gisenyi zasanze bari mu bizamini bisoza umwaka, nabo bajya inama bafata ingamba zabo muri ibi bihe.

Yagize ati: “Byadutunguye tugiye mu bizamini, twabiganiriyeho n’abandi batugira inama yo kuza kuba ino, nibura tubone uko dukora ibizamini kugira ngo umwaka utadupfira ubusa”.

Ku wa mbere w’icyumweru gishize, mu nama yahuje abaturage bahagarariye abandi n’abaminisitiri batatu, ku Gisenyi, Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda yavuze ko baganiriye uko i Goma hajya hajyayo abantu bacye bagatumikira abandi.

Muri iyi minsi hari gukorwa ibarura mu mirenge y’Akarere ka Rubavu, ibarura bivugwa ko rigamije kumenya abaturage bambuka bajya i Goma no kureba uburyo bagabanuka.

Kugabanya urujya n’uruza rw’abambuka imipaka hagati ya Gisenyi na Goma byagize ingaruka ku buzima bw’abantu ibihumbi batunzwe n’ubucuruzi buciriritse hagati y’imijyi yombi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rivuga ko nta burwayi bushya bwa Ebola burongera kugaragara mu mujyi wa Goma.

Izindi wakunda

Bwiza.com