bwiza.com
Amakuru Politiki

Bwa mbere mu mateka, i Bukavu bagiye kwibuka Abanyamulenge biciwe i Gatumba

Kuva mu mwaka wa 2004 ubwo Abanyamulenge benshi bicirwaga i Gatumba mu Burundi,  i Bukavu, mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bari bataribuka izo nzirakarengane, gusa kuri ubu uyu muhango ngo ukaba urimo gutegurwa.

Muri iyi myaka 15 ishize uyu muhango ngo ugeragezwa gukorwa ariko ntibikunde kandi abayobozi b’iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’abagiye bayiyobora mbere, abenshi ni abo mu bwoko bw’Abanyamulenge ndetse bakaba banayituyemo ari benshi.

Urwandiko rufunguye rugaragara ku Kinyamakuru Imurenge.com, igaragaza ko amashyirahamwe y’abanyeshuri b’Abanyamulenge biga i Bukavu, arimo gutegura uyu muhango wo kwibuka izi nzirakarengane ziciwe i Gatumba mu Burundi.

Muri iri tangazo aya mashyirahamwe arahamagarira abatuye muri uyu mujyi wa Bukavu kuzifatanya nabo muri uwo muhango. Iri tangazo kandi riramenyesha ko aya mashyirahamwe ateganya kohereza intumwa zizaba ziyahagarariye mu Burundi, mu muhango wo kwibuka, aho izi nzirakarengane 166 ziciwe i Gatumba.

Biteganijwe ko umuhango wo kwibuka aba Banyamulenge 166 biciwe i Burundi uraba kuri uyu wa 13 Kanama 2019.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!