bwiza.com
Amakuru Ubukungu

Icyayi cy’u Rwanda cyigaranzuye icya Kenya ku isoko

Icyayi cy’u Rwanda kuri ubu ni cyo gifite igiciro kiri hejuru ugereranyije n’icya Kenya  ku isoko riri mu Mujyi wa Mombasa

Ibi ahanini nk’uko The Eastafrican biraterwa n’uko abaguzi mpuzamahanga bashishikajwe n’ireme ry’icyayi cy’u Rwanda.

Iki kinyamakuru kivuga ko icyayi cyo mu ruganda rwa Gisovu ari cyo kiyoboye  kuko ikiri cyacyo kiri kugura amadolari ya Amerika atanu n’igice mu gihe icya Kenya kigura ane n’ibice 28.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri African Tea Brokers,  William Tindi  avuga ko izamuka ry’igiciro riterwa n’ireme ry’icyayi.

“ Kuva ikigero cy’icyayi ari cyo twese turiho muri aka karere, ubwo ikizazamura igiciro ni ireme. Abagura bashobora kugabanya igiciro cyangwa bakacyongera, byaterwa n’ireme.”

Ibi bibaye mu gihe icyayi cy’u Rwanda cyari kimaze amezi atatu kizamuka.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com