bwiza.com
Ahabanza » Kenya: Igipolisi cyagabye igitero mu rugo rw’umuherwe kihakura ibiyobyabwenge
Amakuru Politiki

Kenya: Igipolisi cyagabye igitero mu rugo rw’umuherwe kihakura ibiyobyabwenge

Abapolisi ba Kenya bo mu ishami rishinzwe ubugenzacyaha (DCI) bagabye igitero mu rugo rw’umunyemari w’I Mombasa witwa Ali Punjani ushinjwa kuba umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwege, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuri uyu wa kabiri, itariki 13 Kanama.

Uyu munyemari Ali Punjani biravugwa ko yavugaga rikijyana ku buryo yari yarahawe abapolisi 19 bo kumucungira umutekano.

Abapolisi basaga 30 nibo bagabye igitero iwe bitungura benshi mu baturanyi be.

Mu rupangu rw’uyu muherwe hri haparitse imodoka zitandukanye za Range Rover bivugwa ko harimo n’izifite ibirahuri by’imitamenwa.

Mu gusaka iwe, abapolisi bahavumbuye udusashi 42 twa Mugo (Heroin), urumogi ruzinze(rolls) 147, ibinini 747 bita Bugizi n’Amashilingi ya Kenya 608,0000 y’amiganano.

Ibi ariko byabaye nyir’ubwite, Ali Punjani Atari mu gihugu. Abunganizi be mu mategeko bakaba batangaje ko umukiriya wabo yagiye mu Buhinde kwivuza.

Iyi nkuru dukesha urubuga Kenyans.co.ke irakomeza ivuga ko uyu munyemari yavuzwe bwa mbere mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri dosiye ya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika uwahoze ari minisitiri w’umutekano, George Saitoti, yigeze kugeza imbere y’inteko ishinga amategeko.

Izina rye kandi ryongeye kumvikana mu rubanza rw’abavandimwe bitwa Akasha bafatiwe muri Kenya bagasubizwa muri Amerika aho bari bakurikiranweho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa Mbere n’ubundi, Igipolisi kikaba cyarataye muri yombi Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Mombasa witwa Ahmed Salama, nawe ukekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri Mombasa.

Ibi kandi byaje nyuma y’iminsi micye igipolisi gitaye muri yombi umuyobozi wa station ya polisi witwa Shadrack Mumo, n’abapolisi batatu bari munsi ye, bashinjwa koroshya irekurwa ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com