bwiza.com
Urukundo

Nasanze ikariso y’umugore hamwe n’udukingirizo mu biro by’umugabo wanjye- Nkore iki?

Mu buzima habaho ukwihangana ariko na none hari aho bigera umuntu akumva ababajwe n’ibyo abonye, ubu nanjye maze icyumweru cyose mbabaye kandi bimwe bikomeye cyane.

Nitwa Cecile nkaba ndi umugore, mfite abana babiri, umugabo wanjye tukaba tumaze imyaka 11 tubana. Yandongoye mfite imyaka 23, we afite 27, dukundana kandi twubahana ariko ubu mbona atariko bikimeze.

Afite ibiro akoreramo, ni umuryango n’icyumba, nta buriri bubamo ahubwo haba harimo sitoki y’ibikoresho yifashisha mu kazi akora, si ngombwa kugatangaza.

Ni kenshi nabwiwe ko umugabo wanjye anca inyuma, gusa ubwo nabibwirwaga ko hari umuntu bari kumwe w’umugore kandi ko bagomba kuba barimo gusambana mu biro, nariyemeje ngo ndebe ko ari ukuri koko.

Naje kuhagera ariko ku bw’ibyago uwo mugore nyoberwa aho ancikiye, bivuze ko hagomba kuba hari uwatanze amakuru ko ndimo kugana iyo nzira, kuko n’umugabo namusanze aho mbona adatuje, anyuka anabi ngo ndagenzwa n’iki? Ngo kuki ntamuvugishije? Ibintu byinshi cyane.

Naramuretse, ariko nkumva sinyuzwe, naratambutse ngera muri icyo cyumba nditegereza neza, mbese ni birebire ariko naje kuhabona ikariso y’umugore kandi itari nshyashya, bigaragara ko yambawe kandi itanamaze iminsi aho, iyo iza kuba ihamaze iminsi yari kuba yarahindanye cyangwa iriho ivumbi, naketse ko banyikanze akagenda ako kanya atayambaye.

Hafi aho nanahabonye agapaki k’udukingirizo kamwe kaciweho ariko ntabwo nigeze nkabona kakoreshejwe. Mbese maze kubona ibyo byose namubajije iby’iyo kariso aho kunsubiza yahise anyuka inabi ngo niba nyikeneye nyitware nyambare.

Mbese nirinze kumusiribangira aho ariko iryo joro twaraye mu ntonganya mu rugo, nkamubaza icyo yamburanye ku buryo yajya gusambanira mu biro, agahinda kavugisha byinshi n’ibitari ngombwa pe! Ntashaka no kunsaba imbabazi ahubwo yandushije umujinya.

Mungire inama bavandi, kubaka biravuna kandi bigasaba kwihangana ariko njyewe rwose ndabona bingoye kwihangana mu gihe nsigaye mbona atananyitayeho pe kandi njye ntajya muca inyuma! Murakoze!

 

Izindi wakunda

4 Ibitekerezo

uwimana Alice 14/08/2019 8:24 am at 8:24 am

Andika igitekerezo cyawe
jyewe icyo nakubwira nugusenga cyane Imana yonyine niyo izasubiza ikibazo ufite kd ntizagutererana habe na gato Izabubakira neza.ntuzirwanirire ahubwo uzakomere kumasezerano wamurahiriye hanyuma Uwiteka nawe azakurengera Murakoze

Subiza
Jano 14/08/2019 11:22 am at 11:22 am

Umugabo wawe akurongoye imyaka 11 akeneye guhindura akumva uko hanze bimeze ikiza nuko akoresha condom. Wowe komeza umukunde ukomeze umwubahe, wiyiteho umuhe care. Namara gusambana nka 3 azasanga byose arikimwe azakugarukira.

Subiza
kamana 14/08/2019 10:43 pm at 10:43 pm

Cécile komera cyane kandi wihanganire umugabo wawe. Buriya uriho urarizwa n’uko wasanze Ikariso gusa yonyine aho mu mbere. Iyo se unahasanga nyamugore wajyaga gukora iki ko, utari kuba umufatiye k’urutara( igitanda) rwa we)
Naba na we ahubwo. Kuko igihe wahasangaga ikariso yonyine ukabura nyira yo, hari ahandi, undi mugore ufite umugabo w’indaya we yagize ibyago kugusumbya. Mu gihe wahasanze Ako kambaro, we yaratashye none ho asanga umugabo yacyuriye undi mugore mu buriti bwe… Urumva rero ko igilomeye cyane ari umugore wasanze umugabo yamuzaniye hejuru undi mugore adahari akamwinjiza no mu cyumba cy’umugore we adahari. Ibaze niba hati uwo byabaye ho muri iyo minota? Kandi barahari benshi byabaye ho. Uru rugero nguhaye ntirukura ho umubabaro wawe ariko. Uku ni ukugirangi nkwibutse rya banga jambo bagira Ngo:
NGO: NIKO ZUBAKWA.
Iyo umukobwa yajyaga gusaka bamwobutsaga ko agiye mbere na mbere mu Banyarwanda. Bisiguye i w’abandi. Bakamutongera bati:
Mukobwa rero, urahume kw’ibanga ry’Uburere. Bivuga KWIHANGANA.
Bari: Nusanga umugabo ari igisambo, ntzat’urugo, ahubwo uzage umutekera byinshi umugaburire ahage kuko ari we ubihaha kandi ni we nyiri urugo.
Bati: Umugabo ni mwene rubanda yanakurira mu nzu mwana wacu uzihanga nakubera rubana cg igisimba.
Bati: Umugabo si So, si musaza wawe, si Nyokorome, si So- wanyu, si Sokuru… Bati: Uzamushake ho ubuhake bwiza uzabone uharame uhabyare, uhuzukururize…
Bat: Nagushakira inshoreke ejuru uzakomez’umutima kuko Umugabo ni Imfizi…
Dore ikibazo abakobwa b’ubu bagiye gikomeye. Bishinze ubwenge bw’amashuli, bishinga Demokarasi Ngo yazanye Iiringaniza. Rya he ryo kajya.
Umukobwa w’ubu ntashing’urugo Ngo rumate kabili kuko, nta kwihangana kukiba mu bagore b’ubu bitwa ko bize bajijutse. Bibwira ko kubaka gushingira k’ubwenge cg Iringanira…
Kubaka ni ishuli rishingiye k’UKWIHANGANA no KWIHANGANIRANA.
Umukobwa w’ubu abanza gulundana n’umuhuguuuu igihe naka. Akibwira ko urwo rukundo ruboshya ruba no mu Rugo. Wacha maneno… Urugo ni ikindi kindi. Ntuzazane Urukundo rwa gisore mu Rushako. Ibyo mu busore birangirira mu busore n’ubukumi.
Urushako ni Kaminuza cg Université.
Urukundo rwo luri secondaire si rwo rwo muri Université. Urwo muri secondaire ni urwa gisore n’inkumi. Urwo nita urwa Université ni urwo m’Urushako.
Abakobwa b’ubu ingo zirabananira kuko bubatse urugo kare bataranarugeta mo muri Copinage. Bagera mu gihe cyo kubaka bagasanga baribeshye ku bagabo babo. Umugabo ni umugabo ntahinduka kandi bose ni kimwe.
Ibi ndabivugira ko kuba ugiye kubaka urugo wibwira Ngo mfite umu chéri tugiye kubakana twakundanye imyaka 5 mbere… Ibyo nta cyo bivuze kuko atazabura kuguhemukira atitaye ko mwabanje gukundana ho mbere yo kubaka. Ibyo nta cyo bibwiye umugabo…
Abakobwa b’ubu bave mu Butesi basubire mw’ishuli Gakondo ryo Kumenya Kwihanganira Urushako. Bongere kwemera kwigushwa n’abakuru iby’urushako.
Abagore basazanye n’abagabo muzi ingeso bagiye bihanganira z’abagabo?
Cecile niba ari ko witwa by’ukuri Ihangane, umenye ko abagabo bateye batyo. Kwahukana byo ntubikinishe no kubitekereza. Ahubwo ushake ubundi bityo bw’amayeri y’uko wakwigarurira umugabo wawe iby’umujinya ubifashe hasi. Nukina bazamugutwara…
Abagore b’ubu rwose Urushako bararukinisha. Urushako ni UKWIHANGANA nta kindi…

Subiza
Anaclet Bimenyimana 15/08/2019 4:29 pm at 4:29 pm

wowe ugira Imana kuba yibuka agakingirizo.inama nakugira ni ukumureka akisanzura,ukisuzuma ukareba ibyo udatunganya neza ukabitunganya kugira ngo atararikira abandi. ikindi ni uko nawe wagura ubukingirizo uko avuye mu rugo ukakamushyirira mu isakoshi kugira ngo atazagukururira ibirwara. naho ubundi wihaye kumucunga yabikorera agahimano ukaba urashenye n’umutima wawe ukaba waturika kubera kutiyakira. Ihangane mada. amenyo asiga ishavu mu nda agaserukira gushinyika .ni ko bimeze.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!