bwiza.com
Amakuru Politiki

Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko dosiye ku butekamutwe buherutse muri Kigali Convention Center 

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko bwamaze gukora iperereza ku kibazo cy’Abanyakenya batatu n’Umunyarwanda umwe bashinjwa ubutekamutwe no gukoresha inama itemewe bizeza abantu ibintu baje gusanga ari ukubabeshya.

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko bwarangije iperereza kandi bwamaze gushyikiriza dosiye urukiko rubifitiye ubushobozi.

Nk’uko bigaragara kuri twitter y’ubushinjacyaha, ngo inzira y’amategeko kuri iki kibazo yatangiye, bugasaba abantu kwirinda ibindi bintu byayobya rubanda bitari ngombwa.

Kuwa 25 Kanama 2019 nibwo urubyiruko rusaga 5,000 rwakoraniye muri Kigali Convention Centre, mu nama byari byiswe ko ari iyo kubahugura ku bijyanye no gukora ubucuruzi, ariko birangira hitabajwe inzego z’umutekano kuko uburyo yari yateguwemo butari busobanutse.

Byavugwaga ko iyo nama yateguwe n’Ikigo Wealth Fitness International, aho abiyandikishije bizezwaga gutahana amadolari ya Amerika 197, maze abiganjemo urubyiruko biyandikisha ku bwinshi  ariko bahageze basanga ari ukubanza kwishyura amafaranga.

Abari bitabiriye amahugurwa bavuze ko basabwaga kwishyura aho bicara, umwanya w’icyubahiro wa 15 000 Frw n’ahasanzwe ha 4500 Frw.

Nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zimaze kubyinjiramo, hemejwe ko abatswe amafaranga kugira ngo binjire bayasubizwa nyuma y’uko hari hamaze gukusanywa. Amafaranga asaga miliyoni 15 Frw.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!