bwiza.com
Utuntu n'utundi

Bataburuye imva ye  bitewe n’imyenda ya Leta bamushyinguranye

Umuryango umwe wo mu gace ka  Kakamega muri Kenya wasabwe gucukura imva y’umuntu wabo, Martin Shikuku Alukoye washyinguranwe imyenda y’akazi ka Leta.

Shikuku Alukoye  yari asanzwe ari umukozi wo mu nzego z’ibanze yapfuyekuwa 7 Kanama azize kugwa mu mugezi, ashyingurwa kuwa  11 nk’uko imigenzo y’ubwoko bwe (Abalushya) ibiteganya.

Uyu mugabo yashyinguwe yambaye imyenda y’akazi.  Kuwa 12 nibwo abayobozi bakuru muri aka gace baje gusaba ko imyenda y’akazi ya Alukoye yasubizwa ubuyobozi.

Abayobozi bamenye ko imyenda iri mu nva basaba uyu muryango gucukura umurambo bityo bagatanga imyenda.

Nyirarume w’uwashyinguwe, Francis Mutamba yabwiye Daily Nation dukesha iyi nkuru ko ibyakozwe n’aba bayobozi bihabanye n’ubushake bw’abakurambere.

Yanenze abayobozi batigeze bababwira ko Alukoye adashobora gushyingurwa yambaye imyenda y’akazi.

Izindi wakunda

Bwiza.com