bwiza.com
Amakuru Politiki

Espagne yimye ubuhungiro abana 31 b’abimukira b’Abanyafurika

Leta ya Espagne yangiye ubuhungiro abana b’abimukira 31 b’Abanyafrika. Dosiye yabo yari yagejejwe ejo kuwa mbere muri Ambasade ya Espagne mu Kirwa cya Malte n’ishyirahamwe ryo muri Espagne ryitwa Proactiva Open Arms.

Uyu munsi, umwe mu bagize guverinoma ya Espagne yatangaje kuri televiziyo ko badashobora kubona ubuhungiro kuko dosiye yabo yatanzwe “mu buryo bunyuranije n’amategeko.”

Amategeko ya Espagne avuga ko ushaka ubuhungiro abyisabira ubwe ku giti cye cyangwa se bikorwa n’umuhagarariye bemewe n’amategeko nk’uko iyi nkuru ya VOA ikomeza ivuga.

Ishyirahamwe Proactiva Open Arms ryatabaye aba bana 31 mu nyanja ya Méditerranée. Bo n’abandi bantu bakuze 150 bari mu bwato bwaryo hafi y’ikirwa cy’Ubutaliyani cya Lampedusa. Bari aho bategereje gusa kuko Ubutaliyani na Malte bangiye ubu bwato kwinjira mu byambu byabo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!