bwiza.com
Ahabanza » Min.Busingye yahaye impanuro abagore bafungiye muri gereza ya Ngoma
Amakuru Politiki

Min.Busingye yahaye impanuro abagore bafungiye muri gereza ya Ngoma

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston ubwo yasuraga gereza y’abagore ya Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, yabahaye impanuro ko ubuzima bwa gereza butagomba kuba ubwabo bw’ibihe byose.

Yasuye iyi gereza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019, mu rwego rwo kureberera hamwe iyubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amahame mpuzahamahanga yerekeranye n’abagororwa, bityo aganira n’abagore bahafungiye.

Abagore bafungiye muri iyi gereza ya Ngoma, batangarije Minisitiri Busingye ko bagizweho ingaruka n’ibyaha bakoze, bamwizeza kutazabisubira no kuzabera urugero abandi nibarangiza igihano.

Minisitiri Busingye yabasabye kuzavana impinduka nziza muri gereza, agira ati “N’ubwo ibyo mwakoze bitadushimishije mwagonganye n’itegeko, turabakunda cyane, tuzabaguma i ruhande kuko twizeye ko muzahinduka. Ntimuzemere ngo ubu buzima bwo muri gereza buzabe ubuzima bwanyu bwa buri munsi. Tuzafatanya namwe mu rugendo rwose”.

Iyi gereza ya Ngomba ifungiyemo abagera ku 1086. N’ubwo bari muri gereza ntibasigaye inyuma muri gahunda za Leta.

Min Busingye aganira n’abagororerwa muri gereza ya Ngoma
Minisitiri Busingye bamutangarije ko ibyaha bakoze byabagizeho ingaruka

Izindi wakunda

Bwiza.com