bwiza.com
Amakuru Politiki

Mu myaka ibiri inyeshyamba zishe abasivili 1,900 zishimuta abasaga 3000 muri Kivu – HRW

Raporo nshya yasohowe kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Kanama, y’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, yafatanyije n’Itsinda ryiga kuri Congo rifite icyicaro muri Kaminuza ya New York, iragaragaza ko imitwe yitwaje ibirwanisho yishe abasivili 1,900 igashimuta abandi 3,300 hagati y’ukwezi kwa Kamena 2017 na Kamena 2019 mu Ntara za Kivu.

Ibipimo bigaragaza uko ikibazo cy’umutekano kifashe muri Kivu (Baromètre sécuritaire du Kivu), umushinga wahuriweho n’imiryango ibiri yavuzwe, bigaragaza ko habaruwe ubugizi bwa nabi busaga 3,000 bwakozwe n’imitwe 130 yitwaje ibirwanisho.

Raporo y’amapaji 17 yiswe mu Gifaransa ‘Congo, l’oublié : Les chiffres derrière la plus longue crise humanitaire en Afrique’ yagendeye ku byabaye muri iyi myaka ibiri (hagati ya 2017 na 2019) mu kugenzura ishusho rusange y’amakimbirane abera muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ibintu by’ingenzi bikomeje gukongeza ubugizi bwa nabi ndetse n’imbogamizi ku ngufu zishyirwa mu kubungabunga amahoro.

Imitwe isaga 130 yitwaje intwaro irarwana ku mpamvu zitabarika mu ntara za Kivu, mu burasirazuba bwa repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bigira aka karere kamwe mu hantu habera ubugizi bwa nabi bukabije ku Isi,” uyu ni Lewis Mudge, Umuyobozi w’Ishami rya HRW muri Afurika.

Yakomeje agira ati:“Kumva abakora ubugizi bwa nabi ni intambwe ya mbere yo gukora ku buryo ababukora batanga ibisobanuro kandi bikarangiza ubugizi bwa nabi.

Iyi raporo ivuga ko aho kugarura umutekano, inzego z’umutekao za leta ahubwo zagiye zijandika mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorerwa abasivili zakagombye kuba zirinda.

Ikomeza ivuga ko abanyapolitiki, serivisi z’ubutasi ndetse n’inzego z’umutekano ari byo biri inyuma y’ishingwa, gushyigikira no gukoresha iyo mitwe yitwaje ibirwanisho muri Kivu n’ahandi mu gihugu, ahanini hagambiriwe kwigarurira ubutaka, imitungo kamere no kunyereza imisoro.

Ibyavuye mu bushakashatsi kandi bigaragaza ko imirwano igira ingaruka ku basivili yakomeje kuba ikibazo muri Kivu mu myaka ibiri yakorewemo ubushakashatsi. Ahakorewe ubugizi bwa nabi ndengakamere buruta ubundi ariko ni muri Beni, aho ngo hafi 1/3 cy’ubwicanyi bwakorewe abasivili bwose ari ho bwakorewe, ahanini kubera intambara hagati ya FARDC n’umutwe wa ADF.

Ahandi hantu h’ingenzi harimo Rutshuru, aho bivugwa ko 1/3 gisaga cy’ubushimusi bwakorewe abasivili ari ho bwabereye.

Muri Kivu y’Amajyaruguru kandi muri teritwari za Rutshuru, Walikale, Masisi, na Lubero, ngo hagiye habera imirwano myinshi yahuje FARDC ifatanyije n’indi mitwe y’inyeshyamba y’abanyagihugu bahanganye n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR.

Mu misozi miremire ya Fizi na Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, naho ngo mu 2017 hagiye harangwa amakimbirane ashingiye ku moko hagati y’Abanyamulenge n’Abafuliro. Inyeshyamba z’Abarundi kandi, ngo zimwe zishyigikiwe na Guverinoma y’u Rwanda, zagiye zihangana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda n’udutsiko twa Mai-Mai  tw’Abanyekongo, harimo tumwe natwo ngo twafashwaga na Guverinoma ya Congo na Guverinoma y’u Burundi.

Ubwo Perezida Felix tshisekedi aheruka kugenderera Intara ya Kivu muri Mata, yari yasezeranyije kwimura ingabo zimaze igihe muri Kivu, kwaka ibisobanuro umuntu wese waba ufasha imitwe yitwaje ibirwanisho no kurushaho guha ingufu igisirikare gikorera muri iyi ntara.

Nubwo ariko inyeshyamba hagati ya 2000 na 3000 zaba zarishyize mu maboko ya leta cyangwa zigatangaza ko zibiteganya kuva tshisekedi yajya ku butegetsi, biravugwa ko nta gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe bashyiriweho.

Ngo nta gukurikirana kandi abayobozi b’igisirikare cya Congo bagiye bakora ibyaha cyangwa bafashije inyeshyamba kwabaye kandi benshi muri aba bakoze ibyaha bitandukanye barakidegembya.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com