bwiza.com
Amakuru Politiki

Nyamasheke: Umugabo waharitse umugore we yatawe muri yombi bisabwe n’Umuvunyi mukuru

Mu ruzinduko amazemo iminsi ibiri mu karere ka Nyamasheke akemura ibibazo by’abaturage, Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB guta muri yombi umugabo witwa Bernard Mfashabahizi, ushinjwa n’umugore we gusesagura umutungo w’urugo.

Ni nyuma y’aho umugore we, Uwashema Francoise atanze ikibazo cy’uko uyu mugabo yamuharitse, yarangiza akanasahura umutungo w’urugo.  Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Mugohe,  akagari ka Shara,  umurenge wa Kagano.

Uwashema yavuze ko umugabo we yamuciye inyuma igihe kirekire akanageza ubwo amuharika. Uwashema Francoise yagize ati “Uuyu mugabo twashakanye twabyaranye karindwi amaze gutangira kunca inyuma narihanganye bizakurangira anamparitse ashaka undi mugore’’.

Uwashema yakomeje avuga ko ubu abana be biga nabi kubera ko umutungo umugabo awijyanira mu bandi bagore.

Nk’uko Radio Isango ibitangaza, uyu mugore yanavuze ko kugeza ubu batarabasha kwishyura inguzanyo bari baratse mu bigo by’ imari birimo SACCO na UMURIMO Finance Ltd, yose hamwe angana na miliyoni y’ amafaraga y’ u Rwanda.

N’ubwo uyu mugore yari yaranze kuva kera ko uyu mugabo yashyikirizwa ubugenzacyaha, Urwego rw’ Umuvunyi rushingiye ko iki kibazo agitangiye mu ruhamwe, rusabye Urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB guhita rutangira gukurikirana uyu Bernard Mfashabahizi, bihita bishyirwa mu bikorwa.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!