bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Pasiteri yafashwe asambana n’indaya yiregura avuga ko yayikuragamo imyuka mibi

Pasiteri Adewale Dochamo wo mu gace ka Uyo gaherereye muri Leta ya Akwa Ibom mu gihugu cya Nigeria kivugwamo indaya nyinshi, yafatiwe muri Lodge iri i Makoko, agace kegereye umurwa mukuru wa Lagos, ubwo yasambanaga n’indaya y’umukobwa, abonye nta kundi kwiregura abeshya ko basengaga ndetse agambiriye kuyivanamo imyuka mibi yari iyirimo.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Ingentaconnect.com, ngo pasiteri yafashwe ubwo muri uyu mujyi hakorwaga umukwabo w’ijoro wari ugendereye gufata indaya zishinjwa gucuruza ibiyobyabwenge no gukora ibindi byaha bitandukanye.

Pasiteri Adewale ngo asanzwe afite umugore n’abana bane, ahagarariye ‘Eglise Reigners Bible Ministry’ mu gace ka Uyo, yari yaraye muri uyu mujyi yafatiwemo yagiyeyo agiye mu kazi k’ivugabutumwa.

Emmanuel Udom, uyobora agace Adewale akomokamo. ubwo yabazwaga iby’aya makuru yasubije agira ati “Natwe ayo makuru yatugezeho, ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko yafatiwe ku ndaya, abashinzwe umutekano bamuguye gitumo abonye ibinyoma atanga bitumvikana abeshya ko yavanaga amadayimoni mu ndaya (Delivrance), ntabwo yakubiswe ariko yafunzwe, azafungurwa vuba atahe”.

Yakomeje avuga ko uyu mupasiteri yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, kuba yarasambanaga n’indaya ngo ntabwo yabihanirwa ahubwo ko afunzwe akorwaho iperereza ngo harebwe ko na we ataba afite aho ahuriye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha izi ndaya zishinjwa.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!