bwiza.com
Amakuru Politiki

RIB yashyikirije Interpol BMW 3 zibwe mu Burayi zafatiwe mu Rwanda – Amafoto

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kabiri, rwashyikirije Ibiro bya Interpol I Kinshasa moto eshatu zo mu bwoko bwa BMW zafatiwe ku mupaka wa Rubavu nyuma yo kwibwa mu Burayi.

Nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabitangaje ku rukuta rwarwo rwa Twitter, izi moto zafatiwe ku mupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na Congo zimaze kwinjizwa mu gihugu.

Izi moto zari ziturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byari byatangajwe ko zibwe n’u Bufaransa binyuze mu buryo (system)bw’Igipolisi Mpuzamahanga (Interpol) buzwi nka i24/7

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!